Kagere yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sport

Rutahizamu w’Amavubi, Meddie Kagere, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sport nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri yo kuzayikinira.

Umuvugizi wa Rayon Sport, Olivier Gakwaya, yadutangarije ko Kagere yashyize ikaramu ku rupapuro kuri uyu wa mbere tariki 23/09/2013 saa tanu n’iminota 30, nyuma yo gushyikirizwa miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda iyo kipe yagombaga kumuha.

Kugura Kagere Meddie byabanje kugorana kuko uyu mukinnyi wavuye muri Police FC yabanje gushaka ikipe azakinira hanze y’u Rwanda, ndetse akaba yaramaze iminsi myinshi mu gihugu cya Liban akora igeragezwa ariko kubonayo ikipe biranga.

Nubwo Kagere Meddie yari yaranze gusinya amasezerano muri Rayon Sport, ubuyobozi bw’iyo kipe bwakomeje kugira icyizere cy’uko amahereza azabakinira, ndetse bakaba bari bamushyize ku rutonde rw’abakinnyi bayo bazakina shampiyona, bakaba bararwohereje muri FERWAFA.

Meddie Kagere yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sport.
Meddie Kagere yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sport.

Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka, izahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League). Umutoza wayo Didier Gomes avuga ko ariyo mpamvu yashakaga ba rutahizamu bakomeye bazamufasha, agasaba ubuyobozi ko bwamugurira Kagere Meddie.

Rayon Sport kandi yari imaze iminsi iri mu biganiro na Kabange Twite, wahoze akina muri APR FC, ariko ikipe ya FC Lupopo yo muri Congo yakiniraga yanze kumurekura ivuga ko bagifitanye amasezerano.

Kagere Meddie agiye muri Rayon Sport yiyongera ku bandi bakinnyi bashya barimo Serugendo Arafat wavuye muri Mukura, Rwaka Claude, Havugarurema Jean Paul na Moses Kanamugire bavuye muri La Jeunesse.

Hari kandi Ndayishimiye Jean Luc wavuye muri APR FC, Bizimana Djihad wavuye muri Etincelles Ndatimana Robert wavuye mu Isonga FC na Samson Njekechi ukomoka muri Uganda.

Rayon Sport ihageze neza muri iyi minsi nyuma yo gutwara igikombe cya ‘Football Rwanda Media Cup” izatangira shampiyona kuri uyu wa gatandatu tariki 28/09/2013, ikina na Gicumbi FC kuri Stade Amahoro i Remera.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

medi turamushyigiye kuza muri RAAYON SPORT Tukurinyuma pe.maze dukubite amakipe kahave.

habineza jeanbosco yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka