James Tubane ashobora kutazasubira mu kibuga muri 2014

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Tubane James ashobora kumara andi mezi abiri atagaragara mu kibuga nyuma yo kugira ikibazo cy’amaso gitumye kugeza ubu atari yaboneka mu mukino wa shampiyona w’ikipe ye.

Amakuru agera kuri Kigali Today, avuga ko nu gihe byari biteganyijwe ko James Tubane atangira imyitozo ku wa kane tariki 13/11/2014, yaje kubwirwa n’abaganga ko agomba kongera kubagwa kugirango ikibazo cy’amaso afite gikemuke neza.

Myugariro w'ikipe ya Rayon Sports, Tubane James.
Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports, Tubane James.

James Tubane wari wahawe ukwezi ngo agaruke mu kibuga, yatangarije Kigali Today ko koko agomba kubagwa gusa igihe bizakorerwa kikaba kitaramenyekana. Yagize ati “Ni byo hari ibizamini bibiri bagomba gukora (ku maso) nimbona amafaranga bazabikora”.

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Ntampaka Theogene, we yatangarije Kigali Today ko bagiye kuvugana n’abaganga kugirango bamenye imyanzuro yanyuma ku maso y’uyu mukinnyi wabo.

James Tubane yatwaranye na As Kigali igikombe cy'Amahoro mbere yo kuza muri Rayon Sports.
James Tubane yatwaranye na As Kigali igikombe cy’Amahoro mbere yo kuza muri Rayon Sports.

“Bari babanje kuduha ukwezi ngo abe yagarutse. Ubu turashaka kuvugana n’abaganga tukamenya raporo yabo yanyuma nibwo tuzamenya igihe azasubirira mu kibuga”; Ntampaka.

James Tubane yaje muri Rayon Sports ubwo umwaka wa shampiyona wa 2013-2014 wari usojwe. Uyu mukinnyi wari uvuye muri As Kigali, yafashije iyi kipe kwitwara neza mu mikino ya CECAFA ndetse akaba yari umwe mu nkingi za mwamba iyi kipe y’i Nyanza yateganyaga gushingiraho ubwugarizi.

Tubane James ni umwe muri ba myugariro beza bigaragaje muri CECAFA.
Tubane James ni umwe muri ba myugariro beza bigaragaje muri CECAFA.

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ibyo bintu byo kubarura abafana ba rayon spots byo ni sawa kabisa biziye igihe; ahubwo bigezehe cyangwa babikorerahe ngo natwe twibaruze. igihe kirageze ngo natwe nk’aba rayon twikoremo ngo dutunge ikipe yacu. congz kubuyobozi niyo kapmanikabisa

alias figo yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

ndumva aribyo byiza kbsa nibwo twakongera kuzamuka kbs

rasta yanditse ku itariki ya: 17-11-2014  →  Musubize

ndumva aribyo byiza kbsa nibwo twakongera kuzamuka kbs

rasta yanditse ku itariki ya: 17-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka