Muramira Gregoire, Perezida w’iyi kipe yabibwiye Kigali Today ko abibaza impamvu iyi kipe ijya mu cyiciro cya mbere ntitindemo ari abatazi gahunda yayo.
Agira ati “Twebwe gahunda yacu si uguhangana n’andi makipe yaba ayo mu cyiciro cya kabiri cyangwa icya mbere. Intego yacu ni ukurerera u Rwanda abakinnyi b’ejo hazaza.”
Akomeza avuga ko kudashyira ku bakinnyi b’Isonga, umutwaro wo guhangana ari ukubafasha kumva ko batarakura bityo ntibashidukire kujya mu makipe yo mu cyiciro cya mbere aho bashobora kugera ntibanakine.
Ati “Ikindi tuba tunagamije ni ukugirango abakinnyi bacu bagende intera ku ntera batazirukira mu makipe nka za Rayon, APR n’izindi kandi ntibabakinishe.
Tuba dushaka ko babanza bagakura ni nayo mpamvu igihe iyo kigeze bagenda hakaza abandi bashya."
Akomeza avuga ko mu minsi iri imbere hagiye gushakwa uburyo iyi kipe yagirana umubano n’amashuri yigisha umupira w’amaguru hirya no hino ku isi.
Ibyo kugirango abazajya bava mu Isonga bazajye bahita berekeza mu makipe yateye imbere atari ayo mu Rwanda.
Ikipe y’Isonga yavutse mu mwaka wa 2011, ubwo Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeye imyaka 17 yavaga mu mikino yanyuma y’igikombe cy’Isi yabereye mu gihugu cya Mexique. Abakinnyi bose bari bayigize bashyizwe mu ikipe imwe.
Iyi kipe yahise ishyirwa mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 201-2012. Icyo gihe Isonga yarangiye iri ku mwanya wa gatandatu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|