Isonga FC yagarutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo gusezerera SEC Academy

Ikipe y’Isonga FC yari imaze umwaka umwe mu cyiciro cya kabiri yahise yongera ijya mu cyiciro cya mbere nyuma yo gusezerera SEC Academy iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino ibiri, nyuma y’umukino wo kwishyura wabereye Kicukiro ku wa gatatu tariki 14/5/2014.

Isonga FC yari yatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza yakoze akazi ko kwirinda gutsindwa mu mukino wo kwishyura, ahubwo yabanje no kubona igitego cyatsinzwe na Hakim Tuyisenge ku munota wa 29.

SEC yari yaje ishaka kureba ko yakwishyura igitego cyatsinzwe mbere ikaba yasezerera Isonga, nyuma yo gutsindwa igitego yakomeje gukora cyane ndetse mu ntangiro z’igice cya kabiri iza kubona penaliti yinjijwe na Isac Muganza.

Isonga FC (yambeye Orange), niyo yazamutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda SEC (yambaye umuhondo), ibitego 2-1 mu mikino ibiri.
Isonga FC (yambeye Orange), niyo yazamutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda SEC (yambaye umuhondo), ibitego 2-1 mu mikino ibiri.

Byari bibaye igitego 1-1 ariko, igitego Isonga yatsinze mu mukino ubanza cyatumye ikomeza kuyobora, ndetse n’ubwo SEC yakomeje gushakisha igitego cya kabiri byarangiye kitabonetse, umukino urangira ari igitego 1-1, hateranyijwe imikino ibiri biba ibitego 2-1 by’Isonga, bityo Isonga FC isubira mu cyiciro cya mbere.

Isonga FC, yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka ibiri yari imaze mu cyiciro cya mbere. Mu mwaka wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere, iyo kipe yagukanye umwanya wa gatandatu, ariko benshi mu bakinnyi bayo bari bakomeye bahise bajya mu makipe akomeye mu Rwanda, bituma icika intege cyane.

Umwaka wa kabiri, iyo kipe igizwe ahanini n’abakinnyi bari munsi y’imyaka 20, yabaye iya nyuma muri shampiyona bituma imanuka mu cyiciro cya kabiri, ari ho yari imaze umwaka ikina.

Ibyishimo ku ikipe y'Isonga FC yagarutse mu cyiciro cya mbere nyuma y'umwaka umwe.
Ibyishimo ku ikipe y’Isonga FC yagarutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’umwaka umwe.

Iyo kipe yashinzwe na Minisiteri y’imikino n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda muri 2011, igizwe ahanini n’abakinnyi bari bavuye mu mikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique muri uwo mwaka, kugirango bagume hamwe kandi bakomeze gutera imbere.

Ikipe y’Isonga izamukanye na Sunrise yo mu ntara y’Iburasirazuba yasezereye Bugesera FC iyitsinze ibitego 3-1 mu mikino ibiri. Aya makipe ayombi azahura ku mukino wa nyuma uzakinwa ku cyumweru tariki ya 18/5/2014, kugirango hamenyekane ikipe izegukana igikombe cy’icyiciro cya kabiri.

Aya makipe yombi yazamutse mu cyiciro cya mbere aje gusimbura Esperance na AS Muhanga zasubiye mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kuza ku myanya ibiri ya nyuma muri shampiyona y’icyiciro cya mbere uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amakuruyany umwakamushya kurimwese..nonekomfite.imano yogukin unumupira.mwareb ukomwamfasha.cyangwa.mumenomeroyanyu? ....murakoze.

HABUMUREMYI kevin yanditse ku itariki ya: 1-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka