Inzozi z’ Amavubi zo kujya mu gikombe cy’isi cya 2022 zizatangirira i Gatsibo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA riratangiza ku mugaragaro irushanwa rya U-15 kuri uyu wa gatandatu tariki 14/2/2015 mu karere ka Gatsibo.

Iri rushanwa ryari ryaravuzwe kenshi ariko kubishyira mu bikorwa bikaba ikibazo hambere, rizaba rigizwe n ‘amakipe 73 arimo 53 y’abahungu na 21 y’abakobwa aturuka mu duce twose tw’igihugu.

Mu ntagiriro, iyi mikino izakinwa mu turere tune twa Gatsibo, Nyanza, Rubavu na Kicukiro maze mu kwezi kwa gatandatu aya marushanwa akomereze muri Nyarugenge, Musanze, Nyamagabe na Kayonza. Kuva mu kwezi kwa cumi kugeza mu kwa cumi n’abiri, aya marushanwa azakinwa mu turere twa Gasabo, Nyabihu, Rusizi na Rwamagana.

Abakinnyi bakiri bato bagiye kubona amahirwe yo kwigaragaza
Abakinnyi bakiri bato bagiye kubona amahirwe yo kwigaragaza

Mu mwaka utaha wa 2016, aya marushanwa akazikinirwa mu turere twa Gicumbi, Rulindo, Huye na Nyaagatare kuva muri Gashyantare kugeza muri Mata.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Antoine Rutsindura ushinzwe iterambere mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangaje ko iri rushanwa rigiye gufasha abana gukina imikino myinshi mu mwaka kandi intumbero akaba ari ukubaka ikipe izahatanira kujya mu gikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

"Turizera ko mu gihe gito mu gihugu cyose tuzaba dufite shampiyona y’igihugu y’abana izajya itangirira rimwe mu gihe cyose", Antoine Rutsindura avuga kuri shampiyona y’abatarengeje imyaka 15.

"Tuzajya dutoranya abana bitwaye neza muri buri karere nyuma y’amezi atatu bityo tube twanabonama abana bafasha ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17".

Antoine Rutsindura ushinzwe iterambere muri Ferwafa asanga abana b'abanyarwanda bashoboye ruhago
Antoine Rutsindura ushinzwe iterambere muri Ferwafa asanga abana b’abanyarwanda bashoboye ruhago

Uyu mugabo wahoze ari umutoza, yakomeje gutangariza itangazamakuru icyo biteze muri iki gikorwa. "Buri mwana agomba kuzajya byibura akina imikino 40 mu mwaka ku buryo natangira kwitoza ku rwego rwo hejuru hari ikintu azajya afite ku buryo bitagora abatoza(b’amakipe y’igihugu)".

"Turifuza gutegura aba bana ku buryo mu guhatanira kuzajya mu gikombe cy’isi cy 2022 tuzaba dufite ikipe y’igihugu ikomeye".

Uko imikino iteganyijwe mu ntangiriro;

Gatsibo, 14/02/2015

  • Abahungu : Gatsibo vs Centre Footbalistic Training
  • Abakobwa : Abarashi vs Rugarama

Nyanza, 15/02/2015

  • Abahungu : Gihisi vs Mugandamure
  • Abakobwa : Nyanza vs Gatagara

Rubavu 21/02/2015

  • Abahungu : Jua Toto vs Nyakiriba
  • Abakobwa : Nyakiriba vs White Stars

Kicukiro 22/02/2015

  • Abahungu : Gatenga vs Miroplastic
  • Abakobwa : Masaka vs Nyarugunga

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uretse amarushanwa, basabe MINISPOC yinjize mu mihigo y’Akarere ko buri Mudugudu ugira ikibuga cy’umupira. Si ngombwa ko kiba cyujuje ibipimo, ariko kibeho. Hari henshi ahari ibibuga hahunzwe ubu ni imirima. Bagarure ibibuga, abana hose mu gihugu bakunde umupira bawukine nibwo abakinnyi bazaboneka.

jbv yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

ibyo gushyigikira abatoya nibyiza ferwafa bravo

yves yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

ibyo gushyigikira abatoya nibyiza ferwafa bravo

yves yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

bizateza imbere umupira w’amaguru mu rwanda

roger yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka