Imikino ibanza ya UEFA Champions League ½ izakomeza kuri uyu wa kabiri

Ikipe ya Bayern Munich izakira FC Barcelone mu mikino ya ½ cya champions league ku mugabane w’u Burayi kuri uyu wa 23 Mata 2013.

Aya makipe yombi ahagaze neza mu ma shampiyona yo mu bihugu byayo kuko ikipe ya Bayern Munich yo yamaze gutwara igikombe muri championat y’iwabo mu Budage.

FC Barcelone nayo nubwo isigaye igaragaza intege nke ugereranije na mbere, iracyari ku mwanya wa mbere muri shampiyona yo muri Espagne, aho irusha Real Madrid iyikurikira amanota 13.

Bayern Munich yagaragaje intege nyinshi muri aya marushanwa ya Champions League yasezereye ikipe ya Juventus de Tourin iyitsinze mu mikino yombi ibitego 4-0 muri ¼ .

Ikipe ya FC Barcelone yo yasezereye Paris Saint Germain nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu mikino yombi ariko kuko FC Barcelone yatsinze byinshi hanze ikaba yarahise ikomeza.

Kuwa 24 Mata 2013, ikipe ya Real Madrid ikazakirwa n’ikipe ya Borussia Dortmund mu gihugu cy’u Budage.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RAYOR IZA GITWARA

RUGAMBA PATRICK yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka