Ikipe y’u Rwanda ya U-17 yanyagiwe na Nigeria 5-0

Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu batarengeje imyaka 17 yanyagiwe na Nigeria ibitego 5-0, mu mikino wa gicuti wabereye kuri UJ Esuene Stadium i Calabar muri Nigeria kuri uyu wa Gatanu tariki 31/08/2012.

Amakuru dukesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ( FERWAFA), avuga ko muri uyu mukino wari ugamije gufasha amakipe yombi gutegura imikino yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, ibitego byose bya Nigeria byagiyemo mu gice cya kabiri.

Intsinzi za ‘Super Eaglets’ ya Nigeria itozwa na Manu Garba, yafashije iyo kipe kumenya uko ihagaze mbere yo gukina na Niger tariki 08/09/201, mu cyiciro cya mbere cy’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika.

U Rwanda U17 na Nigeria zizongera gukina ku Cyumweru tariki ya0 2/9/2012, aho u Rwana ruteganya kuhavana ubunararibonye bizarufasha guhangana n’ikipe bazahura mu byiciro bitandukanye by’amajonjora y’igikombe cya Afurika.

Bitewe n’uko u Rwanda rwitwaye neza rukegukana umwanya wa kabiri mu gikombe cya Afurika giheruka cyabereye mu Rwanda, Ikipe y’u Rwanda izatangirira gukina mu majonjora y’icyiciro cya kabiri, aho mu kwi kwa 10/2012 izakina n’ikipe izarokoka hagati ya Botswana na Malawi.

N’ubwo ikipe y’u Rwanda U17 y’uyu mwaka idahagaze neza, bakuru babo bakiniraga igihugu muri icyo cyiciro umwaka ushize, bakoze amateka yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda muri 2011, banabona itike yo kujya mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexique.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka