Ikipe y’u Rwanda U20 yarangije imikino ya ‘Francophonie’ inganyije na Congo Brazzaville

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, nyuma yo gusezererwa , kuri uyu wa gatatu yakinnye umukino wa nyuma mu itsinda, inganya na Congo Brazzaville igitego 1-1.

Ikipe y’u Rwanda yari imaze igihe kinini itabona igitego, niyo yafunguye amazamu ku munota wa 54 ku gitego cyatsinzwe na Kabanda Bonfils.
Nubwo ikipe ya Congo Brazzaville ariyo yakomeje muri iryo tsinda ryari ririmo Ubufaransa, Canada n’u Rwanda, yakinnye uwo mukino igaragaza inyota yo gukomeza gutsinda.

Amavubi nayo yashakaga gutsinda umukino wayo wa mbere yakinnye neza igice cya mbere, n’ubwo itabonyemo igitego.

Intangiro z’igice cya kabiri nazo zabaye nziza ku Mavubi ari naho yaje gutsindira icyo gitego, ari nacyo cya mbere batsinze kuva bagera muri ayo marushanwa.

Icyo gitego cyatumye Congo Brazzaville yongera imbaraga zo gushaka kucyishyura, bituma ikipe y’u Rwanda isubira inyuma kugaririra izamu, ariko Biassadila Mouanga wa Congo aza kucyishyura ku munota wa 67, ari nako umukino waje kurangira.

Congo Brazzaville yaje mu irushanwa yarakerereweho iminsi itatu kubera gutinda kubura visa, yakoze akazi gakomeye muri ayo marusanwa, kuko yageze mu Bufaransa ikina imikino itatu yose yikurikiranye nta munsi n’umwe w’ikiruhuko.

Amavubi yasezerewe nyuma yo gutsindwa umukino umwe akanganya imikino ibiri.
Amavubi yasezerewe nyuma yo gutsindwa umukino umwe akanganya imikino ibiri.

Muri iyo mikino itatu, Congo yatsinze Ubufaransa ibitego 3-0, itsinda Canada 3-1, inganya n’u Rwanda igitego 1-1, ihita ikomeza muri ½ cy’irangiza andi makipe yose yari kumwe nayo arasezererwa.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Amavubi yasezerewe nyuma yo kuba aya nyuma mu itsinda. Ikipe y’u Rwanda itahanye amanota abiri ku icyenda, nyuma yo gutsindwa na Canada igitego 1-0, inganya n’Ubufaransa ubusa ku busa, ikaba yasoreje kuri Congo Brazzaville zanganyije igitego 1-1.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 Richard Tardy avuga ko ikipe ye muri rusange ititwaye neza nk’uko yabyifuzaga, ariko ko yakinnye n’amakipe akomeye kandi byatumye abakinnyi be bagira inararibonye.

Ati: “Sinabura gushimira abakinnyi banjye kuko bagerageje kwitwara neza imbere y’amakipe akomeye yo ku migabane itatatu ; Afurika, Amerika n’Uburayi. Ntabwo twakomeje muri ½, ariko twagaragaje umukino mwiza n’ubwo tugifite ikibazo cy’ubusatirizi ariko ikipe yose muri rusange yakinnye neza.

Aba ni abakinnyi bakiri batoya babashije kubona iyo nararibonye, nkaba nizera ko izabafasha mu gutegura amarushanwa ari imbere harimo amajonjora y’imikino Olympique ya 2016, ndetse n’igikombe cya Afurika ku batarengeje imyaka 20 kuko harimo bakiri batoya bemerewe kuzakina”.

Imikino ya ½ cy’irangiza irakinwa kuri uyu wa kane, aho Cote d’Ivoire ikina na Maroc naho Senegal igakina na Congo Brazzaville.
Kimwe n’andi makipe yahagarariye u Rwanda mu mikino ya ‘Francophonie’ y’uyu mwaka, ikipe y’umupira w’amaguru izagaruka mu Rwanda tariki 16/09/2013.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka