Igitego cya Sugira gitangije neza Amavubi mu nzira yerekeza Gabon 2017

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru yatangiye neza urugendo rwo gushaka itike yerekeza mu gikombe cy’Afrika kizabera muri Gabon mu mwaka wa 2017,aho yatsinze ikipe ya Mozambique iwayo igitego kimwe ku busa

Kuri iki cyumweru taliki ya 14 Kamena 2015, Amavubi yitwaye neza mu mukino wayahuje n’ikipe y’igihugu ya Mozambique,aho ku munota wa 4 gusa w’igice cya mbere,ku mupira wari uhinduwe na Tuyisenge Jacques,Ernest Sugira usanzwe ukinira ikipe ya AS Kigali yaje kubonera Amavubi igitego kimwe ari nacyo rukumbi cyabonetse muri uwo mukino.

Mozambique yatsindiwe imbere y'abafana bayo
Mozambique yatsindiwe imbere y’abafana bayo

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’Amavubi

Mu izamu Eric Ndayishimiye(Wasimbuwe na Kwizera Olivier ku munota wa 45

Inyuma:Emery Bayisenge, Faustin Usengimana,Michel Rusheshangoga,Abouba Sibiomana,

Hagati: Jean Baptiste Mugiraneza,Yannick Mukunzi, Jean Claude Iranzi, Haruna Niyonzima,

Imbere:Jacques Tuyisenge na Ernest Sugira.

Mu itsinda rya munani (H),aho U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Ghana, Mozambique n’Ibirwa bya Maurice, Ghana nayo yanyagiye Ibirwa bya Maurice ibitego 7-1.
U Rwanda rukazakina umukino wa kabiri na Black Stars ya Ghana, umukino uzabera i Kigali hagati ya tariki 4-6 Nzeli uyu mwaka mu gihe Ibirwa bya Maurice bizakira Mozambique.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza kubwiyo ntsinzi ariko hari byinshi bikwiye gukosorwa byinshi itangazakuru ryirirwa ribivuga ariko ntibikosorwe gusa ntakipe dukwiye gusuzugura ntaniyo tugomba gutinya

Mugabo yanditse ku itariki ya: 16-06-2015  →  Musubize

Byiza Pe! Turishimye ,izo Ntwari Muzakire Neza

Demos yanditse ku itariki ya: 15-06-2015  →  Musubize

igitekerezo cyange cyiragaruka Ku igipe yigihugu amavubi.mbere na mbere ndashimira amavubi yacu nakomeze aturyohereze.igitekerezo cyange rero;nagirango nsabe coach hamwe na staff technique ye ko bajyerageza bakaduhamagarira bariya ba profesiyonel aribo Salomon salik; baby uzamukunda;kagere meddy kuberako bafite byinshi bamaze kungucyira i burayi byatuma tuzabasha guhangana na Ghana tuzakurikizaho.murakoze.

kamanzi j.m.v yanditse ku itariki ya: 15-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka