“Igikombe cy’amahoro nikibura umuterankunga ntibizabuza imikino gukinwa”- Gasingwa

Mu gihe habura umunsi umwe gusa kugirango imikino y’igikombe cy’amahoro itangire, ntabwo haraboneka umuterankunga wayo, ariko Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda buvuga ko bitazabuza imikino gukinwa.

Mu kiganiro twagiranye n’Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Gasingwa Michel, yadutangarije ko kugeza ubu batarumvikana na MTN yari isanzwe itera inkunga iryo rushanwa, ku bijyanye n’amafaranga iyo sosiyete y’itumanaho itanga.

“Ayo bari batanze umwaka ushize yari makeya ndetse ugasanga n’amakipe abyinubira, none uyu mwaka ntabwo bashaka kuyongera”; Gasingwa.

Mu rwego rwo kugaragariza amakipe yose ibijyanye n’ibiganiro bikorwa hagati ya FERWAFA na MTN, Gasingwa avuga ko basabye buri kipe kohereza umuntu uyihagarariye muri ibyo biganiro, ariko ngo ababijemo bose bagaye umubare muke w’amafaranga MTN ishaka gutanga.

Nyuma yo kubona ko inkunga ya MTN ishobora gutinda kuboneka cyangwa ntinaboneke burundu, ku bwumvikane n’amakipe azitabira icyo gikombe, hemejwe ko imikino y’igikombe cy’amahoro itangira, amakipe akazirwariza mu byo azakenera mu gihe ibiganiro bigikomeza.

Umunyamabanga wa FERWAFA avuga kandi ko n’iyo iyo nkunga yazabura burundu bitazabuka imikino y’icyo gikombe gukinwa.

“Igikombe cy’amahoro nikibura umuterankunga, ntabwo bizabuza imikino gukinwa. Amakipe yose azi ko umuterankunga twagiraga tutarumvikana, kandi yemeye gutangira gukina nta kibazo.

Amakipe nayo azi neza ko iri rushanwa ari ingirakamaro kuko ikipe itwaye igikombe ihagararira u Rwanda, ni yo mpamvu rero umuterankunga yaboneka, ataboneka agomba kuryitabira”.

MTN yari imaze igihe kinini itera inkunga iri rushanwa ngarukamwaka, umwaka ushize yari yatanze miliyoni 53 zijyanye n’ibikorwa byose by’icyo gikombe ariko ntabwo ayo mafaranga yishimiwe n’abanyamuryango ba FERWAFA.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yadutangarije ko hari ibindi bigo by’ubucuruzi n’imari (yirinze kuvuga amazina yabyo) barimo kuganira ku bijyanye n’inkunga, gusa ngo nta kintu gifatika barageraho.

Imikino y’igikombe cy’amahoro izatangirira muri 1/16 cy’irangiza, izatangira ku wa gatandatu tariki 23/02/2013, APR FC yatwaye igikombe giheruka ikazakina na Sunrise FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Imikino izabera hirya no hino mu Rwanda saa cyenda n’igice ku buryo bukurikira:

Kuwa gatandatu tariki 23/02/2013

APR vs Sunrise (Regional 15.30)

Police vs AS Muhanga (Mumena 15.30)

AS Kigali vs Etoile de l’Est. (Rwamagana 15.30)

Mukura vs Gasabo (Muhanga 15.30)

Marines vs Isonga (Musanze 15.30)

Unity vs Intare (Muhanga 13.00)

La jeunesse vs Pepiniere (Kicukiro 15.30)

Bugesera vs Esperance (Kicukiro 13.00)

Vision vs Kirehe (Ferwafa (13.00)

Ku cyumweru tariki 24/02/2013

Rayon sport vs Rwamagana (Regional 15.30)

Interforce vs Vision (Ferwafa 15.30)

SEC vs Gicumbi (Mumena 13.00)

Etincelles vs UNR (Mumena 15.30)

Amagaju vs Akagera (Rwamagana 15.30)

Kiyovu vs Musanze (kicukiro 15.30)

Espoir vs SORWATHE (Muhanga 15.30)

Aspor vs United Stars (Muhanga 13:00)

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka