Ibyaranze uruzinduko rwa Warren Zaïre-Emery mu Rwanda, umwe mu bakiri bato bahanzwe amaso (Amafoto+Video)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2023 ni bwo umukinnyi wa Paris Saint-Germain Warren Zaïre-Emery yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Warren Zaïre-Emery, ni umwe mu bakinnyi bakiri bato isi ihanze amaso, dore ko ku myaka 17 yamaze kuba umwe mu bakinnyi iyi kipe igenderaho, nyuma yo gutangira gukina mu makipe yayo y’abakiri bato kuva afite imyaka 8.

Warren Zaïre-Emery akigera mu Rwanda
Warren Zaïre-Emery akigera mu Rwanda

Uyu musore ukina mu kibuga hagati yaje mu Rwanda yaraye akinnye umukino ikipe ye ya Paris Saint-Germain yatsinzemo Metz FC ibitego 3-1.

Warren Zaïre-Emery yahuye n'abana bo muri Academy ya Paris Saint-Germain
Warren Zaïre-Emery yahuye n’abana bo muri Academy ya Paris Saint-Germain

Akigera mu Rwanda yabanje kuganira n’itangazamakuru aho yatangaje ko yishimiye kugera mu Rwanda, akaba yishimiye gusura ibyiza bitatse u Rwanda birimo ingagi zo mu birunga, ikiyaga cya Kivu, ndetse akanasobanukirwa amateta yaranze u Rwanda.

Nyuma yaho yahise yerekeza kuri Kigali Pele Stadium aho yahuriye n’abana babarizwa mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain, bakinana umupira, baraganira ndetse banifitoza amafoto y’Urwibutso.

Warren Zaïre-Emery kandi nyuma yaje kwerekeza ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ruherereye i Gisozi mu mujyi wa Kigali, asobanurirwa amateka y’u Rwanda kuva mbere ya Jenoside, anunamira inzirakarengane zishyinguye mur uru rwibutso.

Ibyo wamenya kuri Warren Zaïre-Emery

Warren Zaïre-Emery ni umukinnyi w’umufaransa w’imyaka 17 kugeza ubu, akaba yaravutse tariki 08/03/ 2006, akurira i Paris ari naho yatangiriye gukina umupira w’amaguru. Ku myaka 8 yinjiye mu ikipe ya Paris Saint-Germain ahereye mu bakiri bato nyuma aza no kujya mu ikipe nkuru.

Tariki 06/08/2022, ubwo yari afite imyaka 16 yinjiye mu mateka yo kuba umukinnyi ukiri muto ukiniye ikipe ya Paris Saint-Germain, aza kandi no gukora andi mateka tariki 18/11/2023 yo kuba umukinnyi ukiri muto utsindiye ikipe y’igihugu, anaba umukinnyi ukiri muto uyikiniye.

Reba ibindi muri izi Videwo:

Videwo: Eric Ruzindana/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka