Ibyaranze umunsi wa mbere wa Jurriën Timber mu Rwanda (Amafoto+Video)

Myugariro wa Arsenal Jurriën Timber uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri gahunda ya Visit Rwanda, yasobanuriwe amateka y’u Rwanda anasura bimwe mu bikorwa bya Siporo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14/04/2023, ni bwo myugariro wa Arsenal Jurriën Timber yageze mu Rwanda muri gahunda y’amasezerano Leta y’u Rwanda ifitanye n’ikipe ya Arsenal, arimo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, Jurriën Timber wanazanye n’umukunzi we basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, anasobanuriwa amateka y’u Rwanda.

Yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi
Yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi

Nyuma yaho, yerekeje kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho yahuye na bamwe mu bafana b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda, ndetse anaganira n’abakinnyi b’ikipe y’abakiri bato ya AS Kigali.

Jurriën Timber yahuye n'abafana ba Arsenal mu Rwanda
Jurriën Timber yahuye n’abafana ba Arsenal mu Rwanda
Yanasuye AS Kigali y'abakiri bato
Yanasuye AS Kigali y’abakiri bato

Nyuma yaho uyu myugariro Jurriën Timber yerekeje i Remera asura ahari kubakwa Stade Amahoro, Stade biteganyijwe ko imirimo yo kuyubaka izasozwa mu mwaka utaha wa 2024, ikazajya yakira abantu 45,000 bicaye neza.

Reba ibyaranze uruzinduko rwa Jurrien Tumber ku munsi wa mbere

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka