Ibanga ryihishe inyuma y’intsinzi ya Mukura VS

Abakinnyi b’ikipe ya Mukura VS bamaze igihe babaho mu buryo budasanzwe dore ko kuva shampiyona yatangira aba bakinnyi bagera kuri 21 basigaye baba hamwe, bakarya kimwe ndetse bakagendera no ku mategeko aho bacumbitse ku i Taba mu mujyi wa Huye.

Ubu buryo bushya abakinnyi ba Mukura babayeho kandi ngo nibwo burimo gutuma iyi kipe yitwara neza mu kibuga muri iyi minsi nk’uko byemezwa n’umutoza w’iyi kipe Godefroid Okoko, ari nawe wazanye iki gitekerezo cyo gucumbikira abakinnyi bose hamwe.

Umutoza Okoko avuga ko iki gitekerezo cyaje nyuma yo kubona ko abakinnyi batakoreshaga neza amafaranga babaga bahembwe bigatuma nyuma y’igihe gito bagaruka gusaba andi, bamwe bavuga ko nta n’amafaranga yo guhaha cyangwa gukodesha icumbi bafite. Ibi nibyo ngo byatumaga babaho nabi ndetse bikanagira ingaruka ku mikinire y’ikipe muri rusange.

Okoko yagize ati “Umwaka ushize umukinnyi yarahembwaga hashira icyumweru kimwe akaza ambwira ngo arashaka andi mafaranga kandi baramuhaye amafaranga ahagije. Ariko ubu ntibagihura n’ibibazo nk’ibyo kuko ubuyobozi bw’ikipe bwabahaye amacumbi, babayeho neza, barya neza, babona icyayi cy’amata, urebye nta kibazo.”

Aba bakinnyi kandi babashakiye n’uburyo bwo kubaruhura mu mutwe no gukurikirana imipira itandukanye yo mu mahanga.Ubu bafite ifatabuguzi rya Supersport rituma bashobora gukurikirana amashampiyona yo mu mahanga cyane cyane ayo ku mugabane w’u Burayi.

Aba bakinnyi kandi bafite gahunda n’amategeko bagenderaho harimo gutaha kare dore ko batemerewe kurenza saa mbiri z’ijoro batarataha ndetse no kwinjiza umuntu uwo ari we wese mu macumbi birabujijwe.

“Akazi ni akazi”

Mu gushaka kumenya niba aya mategeko abakinnyi ba Mukura bagenderaho atababangamira uburenganzira bwabo, umutoza Okoko yadutangarije ko nta burenganzira bw’umuntu babangamira kuko ngo babanza kubyumvikanaho n’umukinnyi mbere y’uko bagirana amasezerano, ubyemeye akabyemera naho utabishoboye akigira ahandi.

Godefroid Okoko ati “Akazi ni akazi kandi barahembwa. Bagomba kumenya ko hari umurongo tugenderaho”

Eric Nizigama, umukinnyi w’Umurundi, avuga ko iyi gahunda nta kibazo imuteye ngo n’ubwo afite umugore n’umwana ntacyo bimutwaye kuba muri ubu buzima kuko ngo azi icyamuzanye.

Yagize ati”Amategeko ntabwo angora na gato kuko naje ku kazi.”

Undi mukinnyi wa Mukura witwa Yves Nsengimana, nawe afite umugore n’umwana baba i Rubavu, avuga ko ajya akumbura umuryango we ariko ngo iyo umuntu ari mu kazi agerageza kubimenyera.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Gukumbura byo ntibibura ariko iyo uri mu kazi urabyimenyereza. Ntegereza ko baduha konji ubundi nkajya kubasura.”

Kuba aba bakinnyi baba hamwe ndetse bagasangira ubuzima bumwe kandi ngo bituma baharanira kugira ishyaka ryo gukorera hamwe nk’ikipe (team spirit). Nsengimana ati “ Tubanye neza nta matiku, umuntu muba musangira nta kibazo ku buryo n’iyo ageze mu kibuga mugenzi wawe aguhereza umupira nta kibazo”

Ikipe ya Mukura VS ni yo yonyine kugeza ubu ifite iyi gahunda mu cyiciro cya mbere ariko biravugwa ko hari andi makipe ashaka kuyitangiza harimo na Police FC.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka