Haruna Niyonzima ngo ntahagaze neza mu ikipe ya Yanga muri iyi minsi

Umukinnyi w’Umunyarwanda, Haruna Niyonzima bakunda gutazira “Fabregas” ukinira ikipe ikomeye muri Tanzaniya Yanga Africans FC muri iyi minsi ngo ntahagaze neza mu ikipe nka mbere kuko atakigaragaza urwego rw’imikinire yari agezeho.

Haruna wagaragaje urwego rwo hejuru mu guconga ruhago hano mu Rwanda mu ikipe ya APR FC ndetse n’Amavubi yagiriwe icyizere ayibera na kapiteni, ubuhanga bwe yabugaragaje no mu ikipe ya Yanga ariko muri ibi bihe yasubiye inyuma cyane; nk’uko ikinyamakuru Mwanaspoti kibitangaza.

Haruna yatangaje ko icyatumye atakigaragariza abakunzi be nka mbere ari ikibazo cy’uburwayi yahuye nacyo aho yagize ati: “mu by’ukuri nararwaye. Narwaye malariya ikomeye no mu nda.”

Yongeraho ati: “ibyo nibuka ubwo nari mu Misiri mu mukino wo kwishyura na Al Ahly mbere gato ko umukino uba nirukanwe mu ikipe kubera uburwayi ntabwo narinshoboye gukina. Nafashe imiti ndoroherwa ngaruka i Dar es Salaam.”

Haruna yambaye imyenda ya Yanga Africans F.C.
Haruna yambaye imyenda ya Yanga Africans F.C.

Abakunzi ba ruhago bamushinja ko yafashe icyemezo cyo kutongera kugaragara mu ikipe ya Yanga kubera ko atari kiri ku rwego rushimishije habe na gato. Kuri iki, avuga ko na nyuma y’aho uburwayi bwakomeje kwanga kugeza shampiyona irangiye.

Haruna yemeza ko nta kibazo afitanye n’ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’umutoza , ngo kuba ku ntebe y’abasimbura ni uko ataragera ku rwego rwe nk’urwa mbere ariko ngo agiye gukora ibishoboka byose asubire ku rwego yari ho.

“Murabizi navuye mu Rwanda nza muri Tanzaniya gukina sinaje kuryama. Hari abavuga ko ntahagaze neza, sinzemera ko ibyo bavuga bitsinda. Nzakora ibishoboka byose kugeza ku munota wa nyuma ntacika intege kugira ngo mbigereho,” Haruna Niyonzima.

Mu mwaka wa 2013, Haruna yagiriwe icyizere n’umutoza Brandts aba kapiteni wungirije wa Yanga Africans F.C kandi ari umunyamahanga kubera ubuhanga yagaragarazaga.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka