Haruna na Mbuyu bamaze kugera mu Mavubi, Karekezi na Nirisarike bo ntibazaza

Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite bari bategerejwe mu Mavubi arimo kwitegura gukina na Uganda bamaze kugera i Kigali, bakaba batangiye imyitozo na bagenzi babo, mu gihe Olivier Karekezi na Salomon Nirisarike bamaze gutangaza ko batazaza gukina uwo mukino.

Haruna na Mbuyu bakinira Young Africans muri Tanzania, bakoze imyitozo yabo ya mbere mu Mavubi kuri uyu wa mbere, kimwe na bagenzi babo bakina mu Rwanda bari bamaze iminsi ibiri bayikora.

Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe y’igihugu, Alfred Ngarambe, yadutangarije ko abakinnyi bose bagombaga kuza mu ikipe y’igihugu bamaze kuhagera utetse Oliver Karekezi na Salomon Nirisarike bamaze gutangaza ko batazitabira umukino wa Uganda, bityo bakaba bataza.

Impamvu nyamukuru yatumye Karekezi afata icyemezo cyo kutaza i Kigali ngo ni uko akirimo gushakisha uko yabona umwanya uhoraho mu ikipe ye nshya ya Club Atletique de Bizertin yo muri Tuniziya.

Ubwo u Rwanda ruzaba rukina umukino wa gucuti na Uganda ku wa gatatu tariki 06/02/2013, ngo Karekezi na bagenzi be bazaba bitegura umukino wa shampiyona ukomeye bazakina na Club Africain ku wa gatandatu tariki 09/02/2012.

Salomon Nirisarike we wari usanzwe yitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu buri gihe uko ahamagawe, ntabwo azaza gukina umukino wa Uganda kuko ngo ibyangombwa bye bimwemerera kuva mu Bubiligi aho akina akaba yaza mu Rwanda ngo byarangije igihe, ubu akaba ribwo arimo gushaka ibindi.

Umukino w’u Rwanda na Uganda uzabera kuri Stade Amahoro i Remera , ku ruhande rw’u Rwanda uzagaragaramo abakinnyi batatu bakina hanze muri batanu bari batumiwe.

Uretse Mbuyu Twite na Haruna Niyonzima bakina hanze y’u Rwanda, hari kandi na rutahizamu Jessy Reindorf ukinira Union Royale Namur mu Bibiligi wamaze kuhagera, akaba ari ku nshuro ya mbere azaba akiniye u Rwanda.

Umukino wa gicuti hagati y’u Rwanda na Uganda uri mu rwego rwo gufasha amakipe yombi kwitegura imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brezil muri 2014.

Tariki ya 22/3/2012 u Rwanda rukazakina na Mali I Kigali, naho Uganda ikazaba iri i Monrovia, yagiye gukina na Liberia.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka