Haracyari byinshi byo gukora kuri Stade Umuganda: Minisitiri Habineza

Mu gihe habura igihe kitagera ku mwaka ngo igikombe cy’Afrika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu (CHAN) gikinirwe mu Rwanda, Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Amb. Joseph Habineza, kuri uyu wa 21 Gashyantare 2015 yasuye imirimo yo gusana ibibuga bizakinirwaho icyo gikombe yatangiye.

Aba bayobozi bakaba beretswe kandi banasobanurirwa aho igikorwa cyo gusana Stade Umuganda kigeze cyane cyane ibikorwa birimo kongera urwambariro,kongera Parking ndetse banerekwa ahari gutegurwa kuzashyirwa ikibuga cy’imyitozo ku makipe azaba yitabiriye icyo gikombe.

Abashinzwe imirimo batembereza abayobozi muri Stade Umuganda babereka aho imirimo yo kuyisana igeze.
Abashinzwe imirimo batembereza abayobozi muri Stade Umuganda babereka aho imirimo yo kuyisana igeze.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Amb.Joseph Habineza, nyuma yo gusura iyi mirimo akaba yatangaje ko abona hari byinshi bigikeneye gukorwa kugirango iki gikombe kizajye kugera imirimo yarasojwe neza.

Yagize ati “Biraboneka ko hakiri byinshi byo gukora, hari ahagomba kongerwa, hari ahagomba gukosorwa ariko icya ngombwa ni uko tugomba kubikurikirana hakiri kare kuko ino Stade niyo ifite byinshi byo gukorwaho ugereranije n’izindi kandi hari icyizere ko bigenze neza mu mezi atandatu imirimo yose yazaba yarangiye.”

Barasabwa kwihutisha imirimo yo gusana Stade Umuganda kuko igomba kwifashishwa muri CHAN 2016.
Barasabwa kwihutisha imirimo yo gusana Stade Umuganda kuko igomba kwifashishwa muri CHAN 2016.

Nubwo asanga hakiri byinshi byo gukora, Minisitiri Habineza avuga ko hari icyizere ko iyo mirimo izagenda neza kandi ko igihe kizagera yararangiye.

Kuri uyu wa gatatu tariki 25 Gashyantare 2015, abarebwa n’iki gikorwa barimo Minisiteri ya Siporo n’umuco, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority) , Intara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rubavu ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) baza guhura bagasuzuma aho igikorwa kigeze ndetse bagafata n’ingamba zizatuma imirimo yihutishwa kandi ikagenda neza.

Aho aba abafana bicara hari muhagomba gusanwa.
Aho aba abafana bicara hari muhagomba gusanwa.

Usibye Stade Umuganda, kandi andi ma sitade azakinirwaho iki gikombe arimo Stade Huye, Stade ya Kigali i Nyamirambo ndetse na Stade Amahoro na yo ibikorwa byo kuyubaka no kuyasana ngo bikaba bigomba gukurikiranwa vuba .

Iki gikombe kikaba kizabera mu Rwanda kuva tariki ya 16/01/2016 kugeza tariki ya 07/02/2016

Sammy Imanishimwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bibaye Ngombwa Na Tribune yavugururwa kuri Toiture,bayigize Ndende cyane iyo Imvura iguye abicaya Imbere Baranyagirwa Njye Ndabona Hakongerwa Toiture Ariko Bakagabanya Pente Ya Ferme.

MBABONEYUKURI Joseph yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka