“Gutsinda APR FC bizaduha amahirwe menshi yo gutwara igikombe”- Makenzi

Karim Nizigiyimana ‘Makenzi’, umwe mu bakinnyi bafite inararibonye wanahoze ari Kapiteni wa Rayon sport, aratangaza ko kugira ngo bizere kuzatwara igikombe, bagomba gutsinda APR FC mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona bafitanye kuri uyu wa Gatandatu tariki 09/03/2013 kuri Stade Amahoro i Remera.

Nizigiyimana, ukina ku ruhande rw’inyuma iburyo yari amaze iminsi afite uburwayi, ariko yatangaje ko yamaze gukira, ku buryo yanakoze imyitozo ku buryo we na bagenzi be bafite icyizere cyo gutsinda APR FC.

Yagize ati: “Nibyo nari maze iminsi ndwaye ariko ubu nakize meze neza ndetse nakoze imyitozo kandi yagenze neza. Njyewe na bagenzi banjye turumva nta kibazo na kimwe, ubuyobozi buturi hafi ku buryo nta kibazo na kimwe cyatuma tudatsinda.

APR FC ni ikipe ikomeye, ikunze kutugora, ariko muri uriya mukino turashaka ko tuyitsinda kuko twayiteguye neza. Gutsinda APR FC bizaduha amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya shampiyona, ni yo mpamvu ari umukino tugombe kwitondera”.

N’ubwo Nizigiyimana avuga ko yamaze gukira akaba azakina uwo mukino, ikipe ya Rayon sport iracyafite ikibazo cya Fuadi Ndayisenge warwaye Malaria, ariko n’ubwo ngo yakize ntabwo barizera 100% ko azakina uwo mukino.

Undi mukino wa Rayon Sport urwaye ni Mwiseneza Jamal ufite imvune, we akaba atazagaragara muri uwo mukino uzahuza ayo makipe ahora ahanganye.

Mu minsi yashije, APR FC yakunze gutsinda Rayon Sport cyangwa se amakipe yombi akagabana amanota. Mu mukino wa shampiyona uheruka wabaye mu Ukuboza 2012, Rayon Sport na APR FC zari zanganyije ibitego 2-2, icyo gihe Rayon Sport ni yo yabanje kubitsinda, hanyuma APR FC irabyishyura.

Rayon sport igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa mbere n’amanota 38 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 32, gusa zombi zikaba zigifite imikino y’ibirarane.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka