Guinea yasezereye Nigeria mu mikino ya CHAN

Nigeria yeretswe umuryango nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Guinea mu mukino wa CHAN mu itsinda C wabereye i Rubavu kuri uyu wa 26 Mutarama 2016.

Igitego kimwe rukumbi cyahaye intsinzi Guinea cyatsinzwe na Ibrahima Sory Sankhon ku munota wa 44, umukinnyi ukina mu ikipe ya AS Kaloum.

Ubwo Guinea yari ifunguye amazamu ya Nigeria inshundura zikanyeganyega
Ubwo Guinea yari ifunguye amazamu ya Nigeria inshundura zikanyeganyega
Ikipe ya Guinea yiyerekana nyuma yo gutsinda igitego Nigeria
Ikipe ya Guinea yiyerekana nyuma yo gutsinda igitego Nigeria

Ikipe ya Nigeria yari ifite ishyaka ryinshi mu kibuga, ntiyagize amahirwe yo gufungura amazamu ya Guinea mu gice cya kabiri kubera uburyo ikipe ya Guinea yari yafunze amazamu ndetse inashyira imbaraga mu busatirizi.

Ikipe ya Nigeria yatisnzwe na Guinea
Ikipe ya Nigeria yatisnzwe na Guinea
Abakinnyi b'ikipe ya Guinea yatsinze Nigeria kuri Stade Umuganda
Abakinnyi b’ikipe ya Guinea yatsinze Nigeria kuri Stade Umuganda

Gufunga amazamu kwa Guinea bikaba byari biri mu gukosora amakosa yakozwe n’ikipe mu mikino yakiniye Kigali.

Umutoza wa Guinea, Mohamed Kanfory Bangoura, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 26 Mutarama 2016, yatangaje ko yishimiye gutsinda Nigeria agashobora gukomeza muri ¼.

Yongeyeho ko intsinzi ayikesha abakinnyi bumvise inama yabahaye mu gukosora amakosa yabaye mu gufunga izamu bigatuma banganya.

Yagize ati “Twashoboye kugera ku ntsinzi kuko twashoboye gukosora amakosa yari yabonetse mu guhuzagurika mu ikipe, dushobora gufunga mu izamu, dushyira imbaraga mu bataka kandi byatanze umusaruro. Turizera ko ibi bizaduha amahirwe yo gukomeza kwitwara neza mu mikino iri imbere.”

Umukino warimo ishyaka ryinshi ku bakinnyi,byatumye bagenda berekwa amakarita
Umukino warimo ishyaka ryinshi ku bakinnyi,byatumye bagenda berekwa amakarita

Ikipe ya Nigeria yavugaga ko yizeye intsinzi kubera uburyo biteguye, ntiyorohewe n’ikipe ya Guinea haba mu gice cya mbere hamwe n’icya kabiri.

Guinea irangije imikino y’ijonjora ku manota atanu. Imikino ibiri yari yakinnye yari yanganyije mu gihe Nigeria ari yo yari iyoboye itsinda n’amanota 4 kuko yatsinze umukino umwe yahuye na Niger ibitego 4-1 inganya na Tunisia 1-1.

Umutoza wa Nigeria, Sunday Ogorchukwu Oliseh, ku wa 25 Mutarama 2016 yari yatanze icyizere ko biteguye intsinzi.

Nyuma yo gutsindwa na Nigeria yasabye imbabazi Abanyanigeria bari biteguye intsinzi akaba atayibagejejeho.

Yavuze ko abakinnyi yabateguye neza nubwo batashoboye gutsinda kandi yagerageje amahirwe yo guhindura imikinire bikanga.

Guinea na Tunisia zabonye tike yo gukomeza muri ¼, nyuma y’uko Tunisia na yo itsinze Niger 5-0.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aha hazaca uwambaye kabisa. tuzakizwa ni filimbi yanyuma.

harerimana willy yanditse ku itariki ya: 28-01-2016  →  Musubize

DRC4-amavubi1

Ngabo mu RUHANGO yanditse ku itariki ya: 27-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka