Guhonyora uburenganzira bw’abatoza bo mu Rwanda bigiye gucika

Ishyirahamwe ry’abatoza bo mu Rwanda nyuma yo kubona ubuzima gatozi, ubu ryanamaze kubona umwunganizi mu nkiko uzajya ubafasha kurengera uburenganzira bwabo bujya butubahirizwa rimwe na rimwe

Nyuma y’aho bamwe mu batoza bo mu Rwanda bakunze guhura n’ibibazo byo kutubahirizwa kw’amasezerano yabo baba baragiranye n’amakipe,ubu ishyirahamwe ry’abatoza bo mu Rwanda nyuma yo kubona ubuzima gatozi, ryamaze no gushaka umwunganizi mu nkiko uzajya ukurikirana ibibazo by’abatoza bose bo mu Rwanda.

Abatoza bamaze kwishyira hamwe,ubu babonye umwunganizi mu nkiko
Abatoza bamaze kwishyira hamwe,ubu babonye umwunganizi mu nkiko

Ibi bikaba byaragezeweho nyuma yo gushyira ho ishyirahamwe ribahuza ndetse bikanakorwa mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’abatoza bakunze kurenganwa n’abayobozi b’amwe mu makipe yo mu Rwanda.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Yves Rwasamanzi ukuriye iryo shyirahamwe,yatangaje ko abatoza bagomba kwishyira hamwe kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo

Yves Rwasamanzi yagize ati "Mbere twabagaho nta shyirahamwe riduhuza,twaricaye twumvikana ko tugomba kwishyira hamwe,nyuma yo kubona ubuzima gatozi, ubu dufite umwunganizi mu nkiko uzajya ukurikirana ibibazo by’abatoza bose muri rusange mu gihe hari ikipe irenganije umutoza"

Mu Rwanda hagiye hagaragara mu minsiishize abatoza usanga bari mu manza n’amakipe bagiye batoza,maze nyuma yo gutandukana ntihubahirizwe ibyari bikubiye mu masezerano.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2014/2015,ikipe ya Rayon Sports yahanishijwe gukurwaho amanota atatu,nyuma yo gutinda kwishyura umutoza Raoul Shungu kubera umwenda yari imubereyemo ungana na 13 332 599 Frw.

Muri uyu mwaka kandi ikipe ya Mukura VS yasabwe kwishyura umutoza Kayiranga Baptista amafaranga miliyoni 12 n’ibihumbi 10 y’u Rwanda,akaba yari ahwanye n’amasezerano yari asigaye nyuma y’uko yirukanwe n’ikipe ya Mukura VS.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka