Iki gikombe Rayon Sports yatsindiye habura imikino ine ngo shampiyona irangire, ntiyahise igihabwa kuko igihabwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08 Nyakanga 2017, mu mukino wa gicuti uzayihuza n’ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Nyakanga 2017, Visi Perezida wa FERWAFA, Kayiranga Vedaste yavuze ko nta burangare bagize mu guha igikombe Rayon Sports.
Agira ati “Nzi neza ko muri iyo minsi igikombe cyagombaga gutangwa (ariko) Perezida wa FERWAFA yari mu butumwa bw’akazi muri Maroc.
Nk’urugero tumaze iminsi duhidura abakozi mu ishyirahamwe, burya iyo ufashe mu bunyamabanga ugahinduramo umuntu umwe ,uwo muntu kugira ngo amenyere bisaba umwanya.
Iyo mpamvu ishobora kuguha impamvu igikombe kitatanzwe kandi ikindi si ukudatanga igikombe ahubwo ni ugukererwa kugitanga. Icyiza turagitanze kandi ndizera ko tugitanze neza.”
Ku ruhande rwa Rayon Sports nabo bavuga ko kuba bataragihererwe igihe bitabakomye mu nkokora; nk’uko Perezida wayo Gacinya Denis abosobanura. Akomeza avuga ko icyangombwa ari uguhabwa igikombe batsindiye.
Muri uyu muhango wo gutanga igikombe hazakorwa urugendo rw’abafana ba Rayon Sports bazahagurukira kuri Club Rafiki i Nyamirambo berekeza kuri Stade ahazaba hari abahanzi bashyushya ibirori.
Nyuma yo guhabwa igikombe hazakurikiraho ibirori by’iyi kipe izanaboneraho umwanya wo gushimira abakinnyi, abatoza n’abafana kubera igikombe bayihesheje.
Hazashimirwa kandi abakinnyi bamaze kuva muri Rayon Sports berekeza mu yandi makipe hanerekanwe abamaze kuyisinyira.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko ubundi FERWAFA niyumuntu kugiti ke cyangwa niyabanyarwana?
ko numva ihindura indimi cyame
Ferwafa mujye mureka amarangamutima mukurikize amategeko muharanire iterambere ry’umupira wacu, naho ubundi Rayonsport ari nayo ndorerwamo ya Foorball nyarwanda izahora ituma amahanga abyuza Ferwafa mo ijisho. Gutangira igikombe kuri match amical n’ikipe yo hanze kubera ko eanze gutanga igikombe mu gihe cyacyo kubera kubogama bibagaragaje nabi imbere y’amahanga. Kandi dore musebye ababashutse bigaramiye.Pole sana.