Gucika k’umuhanda Base-Gakenke ntibibuza abafana ba Rayon Sport kureba aho ikina na Etincelles

Abafana bagomba guturuka Kigali berekeza i Rubavu bagiye gushyigikira Rayon Sport iza kuba ikina na Etinceles ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tarki 04/05/2013, baravuga ko n’ubwo umuhanda Kigali-Musanze wacitse bitababuza kuza kwihera ijisho uyu mukino ushobora kongerera amahirwe ikipe ya Rayon Sport igenda isatira igikombe.

Ikipe ya Rayon Sport yamaze kugera mu karere ka Rubavu yakiriwe n’abafana benshi bishimira uko yitwara. Mu mujyi wa Gisenyi hamanitswe amabendera y’ikipe yayo, mu gihe hari hasanzwe hamanitse aya Etincelles nayo ishaka amanota yayigumisha mu cyiciro cya mbere.

Abamotari kuri moto zabo bashyizeho amabendera ry’ubururu n’umweru, naho abantu benshi bamaze kwitegura kujya kureba uyu mukino.

Gusa impungenge ko abafana bari buze kugabanuka kubera inzira igoranye yo kuva Kigali kugera Gisenyi unyuze Kigali-Muhanga-Ngororero-Mukamira-Gisenyi, urugendo rwongereye amafaranga.

Claude Umugwaneza, umunyamakuru ukorera Izuba rirashe wageze aho umuhanda wacikiye, yabwiye Kigali today ko abafana benshi batunguwe no gusanga umuhanda wacitse bamwe bagasubizwa inyuma bakajya kuzenguruka muhanda. Abandi bo bohererejwe imodoka zibafata zivuye Musanze kugira bakomeze.

Ku isaha ya yine za mugitondo kuri uyu wa gatandatu, abafana ba Rayon n’abandi bagenzi bagera gihumbi, bohererejwe imodoka ziva Musanze zikabafata bakambuka n’amaguru, abandi bari Kigali bari guca Muhanda Ngororero.

Ku basanzwe baza Gisenyi, urugendo rwari ibihumbi bitatu ariko kubera icika ry’umuhanda, ibiciro byahindutse bigera ku bihumbi bine kuko ari ukunyura Ngororero.

Abafana ba rayon Sport mu karere ka Rubavu bavuga ko bagomba gushyigikira ikipe yabo kugira ngo ikomeza itsinzi, n’ubwo abafana b’Etincelles bavuga ko bifuza guhindura ibintu bakaba bahabonera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere, aho kumanuka nk’uko benshi babibona.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka