Gicumbi : Kutagira ingengo y’imali bituma amakipe y’abafite ubumuga atagera ku rwego yifuza

Ikipe y’abafite ubumuga yo mu Karere ka Gicumbi ya “Gicumbi Stars” irasaba ko yakwitabwaho kugirango ibashe kuzamuka mu makipe akomeye yo mugihugu na yo ikajya ijyenerwa ingengo y’imari.

Bamwe mu bavuga ko impamvu usanga ikipe yabo idakomera ari ukubera ko nta ngengo y’imari yo kwifashisha akarere kayigenera.

Nyiranshimiyimana Agnes ahagarariye ikipe y’abakobwa y’abafite ubumuga, Gicumbi Stars, avuga ko akenshi usanga bahura n’ikibazo cy’amikoro make bigatuma batabasha gukina neza imikino baba bateguye mu marushanwa yo ku ntara.

Amakipe y'abafite ubumuga i Gicumbi ngo arifuza ingengo y'imali ngo na yo ashobore gutera imbere.
Amakipe y’abafite ubumuga i Gicumbi ngo arifuza ingengo y’imali ngo na yo ashobore gutera imbere.

Atanga urugero rw’aho baheruka kujya gukina n’ikipe y’abafite ubumuga muri Mutarama 2015 n’ikipe ya Musanze babura amafaranga yo gutega biba ngombwa ko bikora mu mifuka yabo kugirango babone ayo bakodesha imodo ibajyana.

Gusa, yemeza ko ari ikipe yakomera iramutse yitaweho dore ko amarushanwa yose bajyiyemo batahanaga ibikombe ubu bakaba bamaze kwegukana ibigera muri 6.

Ndayisenga Alexandre na we ukina mu ikipe y’abafite ubumuga yemeza ko byamukuye mu bwigunjye kuko mbere atabashaga kujya mu bandi ariko nyuma yo kwitabira imikino byamufashije kwisanzura mu bandi.

Ngo nubwo bitarabasha kumwinjiriza amafaranga nk’abandi bakinnyi babigize umwuga ngo yishimira kuba abasha kugera mubandi akabasha gusabana na bo.

Nyirimanzi Philberet, umutoza w’abafite ubumuga mu Karere ka Gicumbi, avuga ko ikipe yabo nta ngengo y’imari igenerwa n’akarere. Ngo iyo bagiye mu mikino itandukanye usanga bahura n’ikibazo cyo kubura amafaranga yo gukoresha.

Urete kuba nta ngengo y’imari ngo usanga n’ibibuga bakiniraho bitajyanye n’ubumuga bwabo kuko bakoresha ibibuga batizwa n’ibigo by’amashuri yisumbuye.

Nk’umutoza ngo azakomeza gukora ubuvugizi kuri icyo kibazo cyo kutagira amikora kugira ngo gishakirwe igisubizo cyane ko usanga ubuyobozi bw’akarere butumva ko ikipe y’abafite ubumuga ibarirwa mu makipe y’akarere.

Safari Nkurunzinza Eliphaze, Umukozi w’akarere ufite mu nshingano ze Urubyiruko Umuco na Siporo, avugako iki kibazo abamugaye bo mukarere ka Gicumbi bafite, ubuyobozi bw’akakarere bukizi, kandi ko amafaranga yo kugikemura azashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha 2015-2016.

Ngo nibidashoboka kuyibonera amafaranga mu ngengo y’imali ngo bazajya bashaka ubundi buryo babafashamo igihe bagiye mu marushanwa.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka