Ghana 3-0 Guinee Equatorial. Imvururu zikomeye zatumye umukino uhagarikwa iminota 30

Ikipe y’igihugu ya Ghana Black Stars izahura na Cote d’Ivoire ku mukino wanyuma w’igikombe cya Afurika cy’ibihugu nyuma yo gutsinda Guinea Equatorial yari mu rugo 3-0, mu mukino wabayemo imvururu zikomeye.

Wari umukino wa kabiri wa ½ muri aya marushanwa, aho ikipe ya Cote d’Ivoire yari itegereje iza kurokoka hagati y’ibi bihugu byombi, ni nyuma yaho yo ishoboye gutsinda Congo Kinshasa ibitego 3-1 ku munsi wari wabanje.

Umukino watangiye amakipe yombi ahusha uburyo butandukanye bwo gutsinda
Umukino watangiye amakipe yombi ahusha uburyo butandukanye bwo gutsinda

Jordan Ayew yaje gutsinda igitego cya mbere cya Ghana ku munota wa 41, igitego cya penaliti nyuma y’ikosa umunyezamu Ovono yari akoreye Kwesi Appiah mu rubuga rw’amahina.

Gutanga iyi penaliti byatumye abafana b’iyi kipe ya Guinea Equatorila batangira gutera ibintu mu kibuga ari nako bakomeza guha induru umusifuzi Castane wari uyoboye umukino. Ibi ariko ntibyabujije umukino gukomeza ndetse nyuma y’iminota ine gusa, Mubarak Wakaso atsindira Ghana igitego cya kabiri maze igice cya mbere kirangira ari ibyo bitego 2-0.

Kwesi Appiah yashyizwe hasi mu rubuga rw'amahina
Kwesi Appiah yashyizwe hasi mu rubuga rw’amahina
Jordan Ayew atsinda Penaliti
Jordan Ayew atsinda Penaliti
Abakinnyi ba Ghana bishimira intsinzi
Abakinnyi ba Ghana bishimira intsinzi

Mu gice cya kabiri, ikipe yari mu rugo yagerageje kwirwanaho biba iby’ubusa, ndetse biza kuyibera bibi kurushaho ubwo Andre Ayew yatsindaga igitego cye cya kane muri iri rushanwa, ari na cya gatatu mu mukino ku munota wa 75 , igitego cyahaga Ghana amahirwe menshi yo gukina umukino wanyuma.

Ubwo umukino wari usigaje iminota umunani ngo urangire, ndetse abafana bari mu rugo bakabona ko basezerewe, batangiye gutera amacupa n’ibidi bintu mu kibuga ndetse batangira no kwibasira abafana bari baturutse mu gihugu cya Ghana.

Andre Ayew ni we umaze gutsinda ibitego byinshi mu irushanwa aho agejeje kuri bine
Andre Ayew ni we umaze gutsinda ibitego byinshi mu irushanwa aho agejeje kuri bine
Ibyari ruhago byahindutse kwihishanya
Ibyari ruhago byahindutse kwihishanya
Hitabazwa za kajugujugu ngo abafana batatane
Hitabazwa za kajugujugu ngo abafana batatane
Nubundi kujya mu rwambariro byari ikibazo
Nubundi kujya mu rwambariro byari ikibazo
Bisaba Police kwinjira mu bafana
Bisaba Police kwinjira mu bafana
Na Kajugujugu ikomeza gucungira hafi abakinnyi
Na Kajugujugu ikomeza gucungira hafi abakinnyi

Ibi byakomeje kwiyongera bikabije, byatumye umusifuzi w’umukino Castane awuhagarika ari nako Police itangira gutatanya abafana maze umukino wongera gusubukurwa nyuma y’iminota 30 sitade irimo ubusa.

Nyuma y’umukino, kapiteni w’ikipe ya Guinea Emilio Nsue usanzwe unakinira ikipe ya Middlesbourgh yo mu Bwongereza, yasabye imbabazi abakunzi ba ruhago avuga ko na we yatunguwe n’ibyabaye, mu gihe umutoza wa Ghana Avram Grant we yatangaje ko bwari ubwa mbere akina aya marushanwa, bityo ko agifite byinshi byo kumenya kuri ruhago nyafurika.

Ikipe y’igihugu ya Ghana ikaba igeze ku mukino wayo wanyuma wa cyenda muri iki gikombe, aho igomba kwisobanura na Cote d’Ivoire ku cyumweru tariki 8/2/2015 kuri Bata Stadium.

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ariko absnyafurika dukwiye kwiga kabisa tukamenya ko gutsinda no gutsindwa bibaho

Ntabanganyimana Joel yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

iyo kipe yagakwiriye guhanwa.

Sindikubwabo Alphonse yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

Mbega Afrika. Twisubireho Bresil imbere yabafana bayo yatsizwe 7 bararize ariko ntibarwanye. Bitubere isomo.

samuel yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

this is Africa.I’m not surprised bcause the 1/4 match(Guinea)was shawing the 1/2final

D’amour yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka