Gakwaya Olivier yahagaritse kuba Umunyamabanga wa Rayon Sport

Gakwaya Olivier wari umunyamabanga n’umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sport yamaze guhagarika ako kazi ku mpamvu avuga ko ari ize bwite nk’uko abayobozi b’iyi kipe babivuga.

Uyu Gakwaya wari umaze iminsi agaruka cyane mu itangazamakuru kubera ahanini ibihano yafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ashinjwa kwangisha abakunzi ba Rayon Sport umuyobozi w’iryo shyirahamwe yari yaranavuzweho gushaka kujyana FERWAFA mu nkiko kubera ibyo yavugaga ko ari ugutanga akazi mu buryo budakurikije amategeko.

Gakwaya Olivier na Luc Eymael bahawe na FERWAFA ibihano bingana none banahagaritse imirimo yabo muri Rayon Sport mu gihe kimwe.
Gakwaya Olivier na Luc Eymael bahawe na FERWAFA ibihano bingana none banahagaritse imirimo yabo muri Rayon Sport mu gihe kimwe.

Gakwaya yari umaze imyaka itandatu ari umunyamabanga n’umuvugizi wa Rayon Sports. Ngo yandikiye abayobozi bw’iyo kipe abamenyesha ko atakiri umunyamabanga n’umuvugizi w’iyo kipe, bakaba basabwa gushaka umusimbura.

Umuyobozi wungirije wa Rayon Sport bwana Gakumba Jean Claude yavuze ko bamaze kwakira ibaruwa ya Gakwaya Oliviewr abamenyesha ko ahagaritse imirimo ye ariko ngo akaba nta mpamvu ifatita yabatangarije ibimuteye, ahubwo ngo yavuze ko ari impamvu ze bwite.

Bwana Gakwaya Olivier yatangaje ko guhagarika inshingano ze muru Rayon Sport ntaho bihuriye no kuba yarafatiwe na FERWAFA ibihano byo kutagera ku kibuga mu mikino umunani n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 200. Ngo ni ku mpamvu ze bwite gusa.

Gakwaya Oliver usanzwe akorera mu kigo cy’Urwego rw’Umuvunyi mu kazi ke ka buri munsi, avuga ko n’ubwo avuye mu buyobozi bwa Rayon Sport ariko azakomeza kuyiba hafi uko abishoboye nk’undi mufana wese ukunda ikipe ye.

Muri uyu mwaka, Gakwaya yagiranye ibibazo cyane na FERWAFA kuko na mbere y’uko afatirwa ibihano byari byabanje kuba imyaka ibiri nyuma bikagirwa imikino umunani, yari agiye kujyana iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mu butabera, arishinja kubogama mu gutanga akazi ku mwanya w’umunyamabanga mukuru.

Icyo gihe, Gakwaya yari mu bahataniraga uwo mwanya ahangaye na Olivier Mulindahabi na Innocent Karuhije, ariko nyuma akazi gahabwa Mulindahabi, aribyo Gakwaya yise ko bitaciye mu mucyo, ndetse akaba yari yatangaje ko ashobora kwiyambaza ubutabera.

Aha ni mu 2013 ubwo Gakwaya yari kumwe na Amissi Cedric, umukinnyi wa Rayon sport wari umaze guhabwa igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka ubu nawe akaba yarahanishijwe kumara amezi atandatu adakina mu Rwanda.
Aha ni mu 2013 ubwo Gakwaya yari kumwe na Amissi Cedric, umukinnyi wa Rayon sport wari umaze guhabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ubu nawe akaba yarahanishijwe kumara amezi atandatu adakina mu Rwanda.

Gakwaya Oliver asezeye muri Rayon Sport nyuma gato yo gusezera k’uwari umutoza wayo Luc Eymael watandukanye na Rayon Sport ku wa gatandatu tariki ya 10/5/2014, ari nabwo yerekeje iwabo mu Bubiligi kandi akaba atazagaruka.

Abo bagabo bombi bavuye muri Rayon Sport basize umukinnyi wayo Amissi Cedric yarahagaritswe igihe kingana n’ameze atandatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50, naho Claude Muhawenimana wari umuyobozi w’abafana b’iyo kipe mu Rwanda we ari mu bihano byo kutagaragara ku kibuga imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500.

Umuyobozi wungirije wa Rayon Sport Gakumba Jean Claude, yadutangarije ko izo mpinduka zose zirimo kuba muri iyo kipe ari nta ngaruka zikomeye zizagira kuri iyo kipe ikorera i Nyanza, ko ubu bagiye gushaka abasimbura b’abasezeye, bahereye ku mutoza, naho ku by’Umunyamabanga ngo ntabwo byihutirwa cyane.

Theoneste Nisingizwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka