Gakenke: Ikipe y’abagore Freedom WFC ibayeho mu buzima butayoroheye

Freedom Women FC ni ikipe y’abagore y’Akarere ka Gakenke, ikina muri Shampiyona y’abagore mu cyiciro cya mbere. Ni ikipe yashinzwe muri 2013, aho yakunze kugaragaza ukwihagararaho itinda muri icyo cyiciro, nubwo ubuzima ibaho bw’amikoro buba butayoroheye.

Ikipe ya Freedom Women FC yo mu Karere ka Gakenke
Ikipe ya Freedom Women FC yo mu Karere ka Gakenke

Uko imyaka ishira ni nako ubushobozi bwayo bugenda bugabanuka, iyo kipe ikaba ikomeje gutsindwa kubera ubushobozi buke buterwa n’amikoro yayo, ibyo bigaterwa no kutitabwaho ngo ihabwe ibigenerwa ikipe.

Ibyo bibazo bikomeje kuyitera imyifatire igayitse ku kibuga, aho hari n’abemeza ko yadukanye amayeri mu kibuga aho iyo yamaze gutsindwa ibitego byinshi, mu rwego rwo kwirinda gukomeza gutsindwa ibitego byinshi, ishaka impamvu zose zahagarika umukino.

Ni byo byabaye ku itariki 30 Ugushyingo 2023, mu mukino wayihuje na Rayon Sports WFC, ku kibuga cyo mu Nzove, aho umukino wahagaze ugeze ku minota 63, ubwo Freedom WFC yari imaze gutsindwa ibitego 8-0.

Muri uko kwisukiranya kw’ibitego, abakinnyi ba Freedom WFC bigiriye inama yo kuryama mu kibuga bagaragaza ko bavunitse, muri uko kwanga gukina umugambi wabo ugerwaho, nyuma y’uko abasifuzi bafashe icyemezo cyo gusubika uwo mukino.

Ibyo kandi Freedom yabikoze muri 2022, ubwo umukino wahagaritswe ku munota wa 30 imaze gusindwa na As Kigali WFC ibitego 4-0, aho Freedom WFC yashatse gusimbuza umukinnyi utagira ibyangombwa, babategetse gushyiramo uwujuje ibyangombwa irabyanga iva mu kibuga irataha.

Ikipe ya Freedom ibayeho ite?

Ku munsi wa cyenda wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore, Freedom WFC yari ku mwanya wa nyuma n’inota 1 n’umwenda w’ibitego 19, mu gihe As Kigali na Rayons Sports ari zo zari imbere n’amanota 25.

Ni ikipe muri uyu mwaka Akarere ka Gakenke kahaye ingengo y’imari y’amafaranga angana na miliyoni imwe, aho uhembwa umushahara munini ari amafaranga ibihumbi 80 ku kwezi, mu gihe umushahara muto ungana n’amafaranga ibihumbi 45.

Abo bakobwa baracumbikirwa mu nzu ikodeshwa ibihumbi 100 ku kwezi, mu kugaburira abakinnyi hagakoreshwa ibihumbi 300 mu kwezi.

Umuyobozi w’iyo kipe ya Freedom, Hakuzimana Sadji Corneille, yabwiye Kigali Today ko igikomeje kugora iyo kipe ari amikoro make, ibyo bigatuma itabasha kubona imbaraga ziyifasha kwitwara neza mu kibuga.

Ati “Ntabwo navuga ko ikipe iri kwitwara nabi. Burya umuntu akina uko areshya. Amikoro ni make, nkanjye Perezida mbahaye imibare y’amafaranga yanjye maze guhomba mu myaka icumi mwakumirwa. Maze kunegekara ahubwo nzagera aho nyireke. Babona ahari nyihora inyuma bakagira ngo mfitemo inyungu ariko narashize”.

Umuyobozi wa Freedom Women FC avuga ko bakeneye inkunga y'amikoro
Umuyobozi wa Freedom Women FC avuga ko bakeneye inkunga y’amikoro

Uwo muyobozi avuga ko mu myaka ibiri ishize Akarere kigeze kubagenera ingengo y’imari ya miliyoni 10, ingengo y’imari y’Akarere igabanutse ngo nibwo batangiye kubagenera miliyoni imwe ku mwaka.

Ati “Ingengo y’imari yaragabanutse Akarere gatangira kutugenera miliyoni imwe, kandi ntacyo yamara, kuko ngenekereje uyu mwaka nsanga tuzakoresha miliyoni 20, ariko ndebye uko ikipe yakagombye kubaho ikagera ku ntego zayo, mbona ku mwaka yatwara ingengo y’imari ya miliyoni 65, kuba rero turi guhabwa miliyoni imwe ubwo andi ni ukuyashaka, yabura tukajya mu myenda”.

Uwo muyobozi avuga ko mbere abaturage bagiraga umuhate wo kuba bafasha ikipe, hakaba utanze 1000, utanze 2000, utanze 5000 bakabona amazi n’isukari, gusa ngo ubwo bufasha bwarahagaze nyuma y’uko ikipe ikomeje gutanga umusaruro muke kubera amikoro make, yemeza ko kubera kwanga ko ikipe ikomeza guterwa mpaga, bagenda bafata imyenda, aho ikipe imaze kugera mu myenda y’amafaranga agera muri miliyoni umunani.

Hakuzimana yavuze ko bakomeje kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere, mu rwego rwo gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’amikoro gikomeje kuba imbogamizi kuri iyo kipe.

Avuga ko bafite icyizere cyo kwitwara neza bagatsinda imikino isigaye mu gihe baba babonye ubufasha, dore ko mu mikino yo kwishyura irindwi bazayakira, naho ine bagasura.

Ati “Twagize ibizazane muri uyu mwaka w’imikino aho abatoza tuzana bahita bigendera, ugahitamo kuzana undi utari ku rugero twifuza, none n’abakinnyi bakomeye twari dufite bahise batunanira barigendera, bitwicira gahunda z’imikino ariko turateganya kongera amaraso mashya mu ikipe, ku buryo mu mikino yo kwishyura tuzaba duhagaze neza mu gihe twabona ubufasha”.

Arongera ati “Tuzakira imikino 7 dusure imikino 4, urumva ko dufite amahirwe menshi, ni ukudukorera ubuvugizi tukareba ko badufasha utwo badushyiriramo twose, zaba miliyoni imwe, ebyiri, eshatu cyangwa eshanu, tuzashima, twe nta kintu dusubiza inyuma”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burabivugaho iki?

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yaganiriye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Karere, Joseph Nkuranga, avuga ko biteguye kongera ingengo y’imari y’ikipe.

Ati “Ikibazo cy’amikoro make y’ikipe turakibona kandi kizakemuka vuba, turi kwiga uburyo twagikemura tugatanga Budget (ingengo y’imari) ihagije, tugiye kubiganiraho nk’ubuyobozi, icyo twifuza ni uko ikipe yacu twayiteza imbere ikajya mu makipe akomeye”.

Uwo muyobozi yavuze ko iyo kipe ya Freedom, hari uruhare runini igira mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gakenke.

Ati “Miliyoni imwe twayihaye ntacyo yayimarira, gusa turaganira turebe uko twayishyira ku rundi rwego, ni ikipe ifite akamaro aho iteza imbere imibereho y’urubyiruko mu rwego rw’imikino, ndetse ni biba ngombwa tuzashinga n’ikipe y’abagabo nk’uko izo za Musanze FC ziriho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka