Fuade afite imvune, Sina abura ibyangombwa mu gihe Allype yatorotse Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports iri buhaguruke mu Rwanda ku i saa 13:00 zo kuri uyu wa gatatu tariki 11/2 yerekeza mu gihugu cya Cameroon mu mukino na Panthere du Nde yaho, umukino izakina idafite bamwe mu bakinnyi bayifatiye runini.

Iyi kipe y’i Nyanza, imaze gutsinda umukino umwe muri 11 iheruka gukina, izajya gukina na , Panthère du Ndé yo muri Cameroon mu mukino w’amajonjora y’ibanze y’irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup.

Iyi ni inshuro ya gatanu Rayon Sports igiye gukina iyi mikino ya Confederation, aho inshuro eshatu muri zo yagiye irenga icyi cyiciro cy’amajonjora y’ibanze igasezererwa mu cyiciro cya kabiri. Kuri yageze muri iri rushanwa ni muri ¼ , ubwo ryari rikitwa CAF Cup mu mwaka wa 2002.

Ubuyobozi bwa Ferwafa bwasuye Rayon Sports kuri uyu wa kabiri mbere yuko yerekeza muri Cameroon
Ubuyobozi bwa Ferwafa bwasuye Rayon Sports kuri uyu wa kabiri mbere yuko yerekeza muri Cameroon

Iyi kipe ariko iri buhaguruke mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, ijyanye ikipe ifitemo ibibazo bitandukanye birimo kubura bamwe mu bakinnyi bayo bari bayifatiye runini. Sina Jerome waguzwe n’iyi kipe avuye muri Police ntiyashoboye kugenda kubera ikibazo cy’ibyangombwa mu gihe myugariro Allype yavuye mu myitozo nta mpamvu nkuko umutoza Sosthene Lumumba yabitangarije itangazamakuru mbere yo kugenda.

“Sina Jerome nta byangombwa afite(byo gukina amarushanwa nyafurika) ariko tuzamukoresha muri shampiyona. Allype yavuye mu mwiherero aragenda kugeza ubu ntituzi aho ari ntanubwo tuzi ikibazo afite”.

“Kapiteni Fuade na we afite ikibazo cy’imvune ari gukora imyitozo ariko ntameze neza, turashaka kureba mu minsi itatu iri imbere uko bizaba bimeze”.

Fuade Ndayisenga yagiriye ikibazo ku mukino wa Police
Fuade Ndayisenga yagiriye ikibazo ku mukino wa Police

Ikibazo cy’ibyangombwa bya Sina cyavuzweho cyane ubwo yazaga muri Rayon Sports avuye muri Police, nyamara iyi kipe yari yaramutiye muri Virunga yo muri Congo Kinshasa bityo ko ibyangombwa bye muri CAF byagaragazaga ko akiri umukinnyi watijwe muri Police FC.

Uyu mutoza wakiniye Rayon Sports igihe, yakomeje atangaza ko bizeye kuzitwara neza muri uyu mukino kandi ko abakinnyi bagaruye icyizere nyuma yo gutsinda Musanze mu mukino wa shampiyona wo mu mpera z’icyumweru gishize.

Panthère du Ndé izahura na Rayon Sports nta zina rinini ifite muri Cameroon, aho itari yatwara igikombe na kimwe cya shampiyona. Iyi kipe, akaba ari inshuro ya gatatu igiye gukina imikino ya Confederation Cup aho yaherukaga muri 2013 ikaviramo mu cyiciro cya kabiri ikuwemo na USM Alger yo muri Algeria.

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwaramutse ndashaka gusubiza Umufana wavuze ngo Allype yasezeye umupira wamaguru. nkumukinnyi warufite amasezerano yikipe hari uko yagombaga gusezera Ntago basezera bareka imyitozo.Murakoze

Assumpta umwiza yanditse ku itariki ya: 15-02-2015  →  Musubize

IMANA IZADUFASHIRIZE GIKUNDIRO YACU KUZITWARA NEZA.Halleluya.........Amen

justin yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Mwa banyamakuru mwe mujye mutanga inkuru neza. Ntabwo Allyppe yatorotse Rayon, ahubwo yasezeye ku mupira w’amaguru. Agiye gufasha se gukora umurimo w’ubucuruzi. Byumvikane neza.

kjb yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka