Francophonie: U Rwanda U20 rurakina na Canada kuri icyi cyumweru

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, kuri icyi cyumweru tariki ya 08/09/2013, irakina umukino wayo wa mbere n’igihugu cya Canada mu irushanwa rihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Jeux de la Francophonie 2013) irimo kubera i Nice mu Bufaransa.

Ikipe y’u Rwanda yagombaga gukina umukino ubanza na Congo Brazzaville zari mu itsinda rimwe, ariko nyuma Congo iza kubura mu irushanwa kubera ko abakinnyi bayo babuze impapuro zibemerera kwinjira ku butaka bw’Ubufaransa bita visa.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Richard Tardy avuga ko n’ubwo mu mukino wayo wa mbere Canada yatsinzwe n’Ubufaransa ari ikipe ikomeye ku buryo gukina nayo bisaba kwitonda.

Bamwe mu bakinnyi b'ikipe y'umupira w'amaguru y'u Rwanda U20
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’umupira w’amaguru y’u Rwanda U20

“Ikipe ya Canada irakomeye. N’ubwo Ubufaransa bwayitsinze ibitego 4-1 umukino wayo ni mwiza kandi ikinisha imbaraga ku buryo ishobora kutugora ariko namaze gutegura abakinnyi b’u Rwanda.”

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda yavuze ko ikipe ya Canada ishaka gutsinda u Rwanda ngo ibone amanota atatu, ariko ngo n’ikipe y’u Rwanda irakora ibishoboka byose kugira ngo ruzabashe guhatanira umwanya wa mbere mu itsinda n’Ubufaransa.

Kuba mu itsinda hazazamuka ikipe imwe gusa igahita ijya muri ½ cy’irangiza, bivuze ko kugira ngo u Rwanda ruhagere bisaba gutsinda Canada ndetse n’Ubufaransa bazakina ku wa kabiri tariki ya 10/09/2013.

Umutoza Tardy avuga ko bitoroshye gutsinda Ubufaransa buri ku mwanya wa kabiri ku isi mu batarengeje imyaka 20, ariko ngo agomba kubanza gutsinda Canada, akabona gutegura umukino w’Ubufaransa.

Uretse Nsabimana Eric wavunitse na Rwatubyaye Abdoul watorotse, abandi bakinnyi b’ikipe y’u Rwanda barimo umunyezamu Ntaribi Steven na Turatsinze Heritier bari baravunitse bamaze gukira ku buryo bakina uwo mukino wa Canada.

Gusa umunyezamu Ntaribi, igihe cyose umutoza yahitamo ko ariwe uja mu izamu, yakina yambaye ikintu kumukingira isura (Masque), kuko yakomeretse ku zuru.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka