Etincelles na Marine zakusanyije ibihumbi 460 zo gushyigikira AgDF

Mu rwego rwo gushyigikira ikigega ‘Agaciro Development Fund’ amakipe y’ibihanganye mu mujyi wa Rubavu Etincelles na Marine yakinnye umukino wa gicuti tariki 16/09/2012 haboneka amafaranga ibihumbi 460.

Muri uwo mukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, izo kipe zihora zihanganye kandi zisangiye ikibuga ndetse n’abafana zanganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Igitego cya mbere muri iryo rushanwa ry’amakipe abiri kinjijwe na Etincelles ku munota wa 10 gitsinzwe na Habumugisha Claude bakunze kwita bita Moussa.

Guhangana kw’ayo makipe byatumye Marine ikomeza gusatira, maze ku munota wa 62 iza kwishyura icyo gitego gitsinzwe na Kuradusenge Said.

Nyuma y’uwo mukino, abari bashinzwe kwishyuza amagaranga yo kwinjira ku mpande zombi bakusanyije amafaranga ibihumbi 460 maze babishyikiriza Komiseri w’Umukino nawe wahise abishyikiriza Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Amafaranga yavuye muri uwo mukino, azashyirwa hamwe n’ayavuye mu irushanwa ryahuje amakipe 10 yo mu cyiciro cya mbere ryegukanywe na Rayon Sport, maze ashyikirizwe Minisiteri y’imari n’igenamigambi, kugirango ashyirwe mu kigega ‘Agaciro Development Fund’.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka