Etincelles FC yahinduriwe ubuyobozi kugira itajya mu kiciro cya kabili

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’abakunzi b’ikipe ya Etincelles FC bahinduye ubuyobozi bw’iyo kipe kugira ngo amaraso mashya ashobore kuyifasha gukomeza neza imikino isigaranye yo kuzajya mu cyiciro cya kabili.

Abayobozi basanzweho ngo bitaga ku mutungo kuruta uko bita ku musaruro abakinnyi batanga mu kibuga, bityo abashyizweho bashya bakuriwe na Kayiranga Vedaste bakazashobora kuyifasha kongera umusaruro mu kibuga.

Ubuyobozi buvuyeho bwari bukuriwe na Dukuze Christian usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero nubwo atitabiriye inama yo kumukuraho avuga ko atatumiwe.

Abakinnyi b'ikipe ya Etincelles FC kuri Stade Umuganda.
Abakinnyi b’ikipe ya Etincelles FC kuri Stade Umuganda.

Ubuyobozi bushya bwashyizweho bukuriwe na Kayiranga Vedaste wungirijwe na Nyirumuringa Janvier, naho umunyamabanga mukuru ni Harelimana Hamadou, umubitsi akaba Rukerikibaye Jean Baptiste.

Abajyanama bashyizweho barimo Ruboneza Gedeon umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Rukerikibaye Raphael na Pierre Celestin Twagirayezu wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Rubavu ndetse akagaragaza guteza imbere iyi kipe.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, avuga ko ikipe igiyeho ifitiwe icyizere n’abafana ikindi ngo bizatuma bashobora kuyigarukira nyuma yo kuyigarurira ikizere.
Etincelles FC iri kumwanya wa 13 n’amanota 13.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka