#EalaGames13: Abadepite ba Uganda batsinze ab’u Rwanda ibitego 12-0 (Amafoto)

U Rwanda rutsinzwe na Uganda mu mikino ihuza Abadepite bo muri Afurika y’Iburasirazuba ibitego 12-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium.

Ni imikino yatangiye tariki 08 Ukuboza 2023 kuri Kigali Péle Stadium, ikaba iri kuba ku nshuro ya 13, aho u Rwanda ruyakiriye ku nshuro ya 3.

Nyuma y’uko u Rwanda runganyije na EALA mu mukino wa mbere, uyu munsi hari hategerejwe umukino wahuje Abadepite b’u Rwanda n’aba Uganda.

Abadepite ba Uganda batsinze u Rwanda
Abadepite ba Uganda batsinze u Rwanda

Mu minota 5 ya mbere y’umukino, ikipe ya Uganda byagaragaraga ko irusha iy’u Rwanda yari imaze kubona ibitego bibiri.

Ikipe ya Uganda yari iyobowe na Moses Magogo wari kapiteni wayo, akaba ubu asanzwe ari Perezida wa Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA), yasoje igice cya mbere ifite ibitego 6-0.

Ikipe y’u Rwanda yari iyobowe na Philbert Uwiringiyimana nka kapiteni wayo, yari inafitemo abakinnyi bandi barimo Harerimana Mussa Fazil, Bugingo Emmanuel, Barikana Eugene, Muhakwa Valens, Evode Uwizeyimana n’abandi.

Ikipe ya Uganda ibifashijwemo n’abarimo Charles Matovu, Mohamed Nsereko, Peter Matovu, Denis Obua n’abandi, yasoje umukino itsinze u Rwanda ibitego 12-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rwanda

EMMANUEL KAREMERA
PHILBERT UWIRINGIYIMANA
NYABYEΝDΑ DAMIEN
BUGINGO EMMANUEL
HARERIMANA MUSSA FAZIL
MUHAKWA VALENS
BARIKANA EUGENE
NIZEYIMANA PIO
NDORIYOBIJYA EMMANUEL
UWIZEYIMANA EVODE
KARINIJABO BARTHELEMY

Abasimbura

NDAGIJIMANA LEONARD
HABINEZΑ FRANK
MUNYANGEYO. JEREMY
MURARA JEAN DAMASCENE
THEOGENE NIYORUREMA
NKURUNZIZA INNOCENT
MINANI DEOGRATIAS

Uganda

Moses Magogo
Kamira Hassan, Peter Mugema, Nsanja Patrick, Kagabo,
Charles Matovu, Martin Muzaale,
Obua Dennis, Nsereko Muhamad, Asuman Basaliwa.

AMAFOTO: Eric Ruzindana/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumva mzee yabapangira ingando
Byaba byiza

Nkurunziza yanditse ku itariki ya: 11-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka