Dore ibikubiye mu masezerano mashya yo kwerekana Shampiyona y’u Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023, nibwo abahagarariye shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu cyiciro cya mbere (Rwada Premier League), basinyanye amasezerano na StarTimes, yo kwerekana shampiyona.

Umuyobozi wa StarTimes Frankin Wang n'umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussufu
Umuyobozi wa StarTimes Frankin Wang n’umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussufu

Ni amasezerano azamara imyaka itanu herekanwa imbona nkubone shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aya masezerano akaba afite agaciro ka Miliyoni 220 buri mwaka ariko akazatangwa mu byiciro 3.

Ku ikubitiro aya masezerano azubahirizwa muri icyo gihe cy’imyaka 3, hatangwa Miliyoni 220 ku mwaka ariko si ko bizagenda mu mwaka wa 4 n’uwa 5.

Mu mwaka wa 4 w’aya masezerano, hasobanuwe ko haziyongeraho 20% bivuze ko hazatangwa Miliyoni 264.

Perezida wa Ferwafa Munyantwari Alphonse
Perezida wa Ferwafa Munyantwari Alphonse

Mu mwaka wa 5 ari na wo wa nyuma, nabwo hazabaho kwiyongera kw’amafaranga aho haziyongeraho 20% y’amafaranga yo mu mwaka wa 4, bivuze ko Rwanda Premier League izahabwa angana na Miliyoni 316.

Kwerekana imikino bizakorwa bite?

Aya masezerano avuga ko umufatanyabikorwa, agomba kuzerekana nibura hagati y’imikino 3-5 ku munsi w’imikino, n’imikino hagati ya 90 na 150 ku mwaka, iyo mikino yose abakunzi b’umupira bakazajya bayireba imbona nkubone kuri televiziyo zayo.

Muri aya mafaranga kandi hazajya havaho 20% azajya ajya muri FERWAFA, azifashishwa mu bikorwa by’iterambere rya siporo harimo n’icyiciro cy’abagore.

Richard Karasira, Umuyobozi wa APR FC (ubanza iburyo) yari mu bitabiriye uyu muhango
Richard Karasira, Umuyobozi wa APR FC (ubanza iburyo) yari mu bitabiriye uyu muhango

Amakipe asanzwe akina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona, ntabwo yemerewe kwiyerekanira imikino usibye umufatanyabikorwa ubyemerewe, ndetse no ku bitangazamakuru bya Rwanda Premier League.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka