Dore ibigwi bya Yamen Zelfani, umutoza mushya wa Rayon Sports

Kuri uyu Mbere tariki 10 Nyakanga 2023, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunya-Tunisia Yamen Zelfani, ari umutoza wayo mushya.

Bimwe mu bigwi bya Yamen Zelfani, umutoza mushya wa Rayon Sports
Bimwe mu bigwi bya Yamen Zelfani, umutoza mushya wa Rayon Sports

Uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko, afite uburambe bw’imyaka 11 nk’umutoza kuko aka kazi yagatangiye mu 2012,akaba yasinye amasezerano y’umwaka umwe atoza Rayon Sports.

Yamen Zelfani kuva yatangira gutoza mu 2012, yahereye mu ikipe ya Abha Club yo muri Saudi Arabia, yabayemo kugeza mu 2015.

Kuva mu 2015 aho yanyuze hose ntabwo arenza umwaka ahatoza, ariko akaba umunyabikombe.
Kuva yatandukana n’ikipe ya Abha Club mu 2015, amaze gutoza amakipe umunani aho muri uwo mwaka yahise ajya gutoza muri Mauritanie mu ikipe ya FC Nouadhibou, asoreza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya 2015-2016.

Mu 2018 kugeza 2019 yatoje ikipe ya Al Merrikh yo muri Sudan maze ayifasha kwegukama igikombe kiruta ibindi (Super Cup) na shampiyona ya 2018-2019. Yahise ayivamo ajya mu gihugu cya Oman mu ikipe ya Dhofar FC, ayifasha gutwara igikombe cya Super Cup 2019.

Mu 2020 Zelfani yavuye muri Oman ajya gutoza ikipe ya JS Kabylie yo muri Algeria, atamazemo igihe kirerkire kuko mu 2021 yagiye muri AS Soliman y’iwabo muri Tunisia, aho ubwo yayitozaga muri Mata na Gicurasi uwo mwaka, yatowe nk’umutoza mwiza w’ukwezi.

Yamen Zelfani
Yamen Zelfani

Yamen Zelfani yavuye iwabo mu 2021 ajya mu gihugu cya Saudi Arabia mu ikipe ya Ya Al Kawkab mu cyiciro cya kabiri, mu gihe aje muri Rayon Sports avuye gutoza ikipe ya Al Talaba yo muri Iraq.

Muri rusange Yamen Zelfani kuva yatangira gutoza mu 2012 amaze gutwara ibikombe bitatu, akaba ategerejweho guhesha Rayon Sports shampiyona iheruka mu 2019, ndetse no kuyifasha mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NJE MFITE IMPUNGENGE ESE UMUTOZA UFITE UBURAMBE BWIMYAKA ITARENZE 12 ATOZA,AKABA AHORA AHINDURANYA AMAKIPE WAMUTEGEREZAHO IBITANGAZA,CYANGWA NIBYABINDI DUSANGANWE MUMINSIMIKE TUKABA TUVUGANGO NAGENDE NTACYO AZATUGEZAHO.

N.J CLAUDE yanditse ku itariki ya: 11-07-2023  →  Musubize

Mwaramutse neza n’ukuri tubashimira amakuru muduha yizewe kandi acukumbuye nyagasani yesu agumye abagurire impano no kubaha ubwenge buturutse iwe mw’ijuru n’imbaraga zo kugumya gukora ibitwungura

IRAGENA ELIYELI yanditse ku itariki ya: 11-07-2023  →  Musubize

Ngewe ndimokumva ariwe twaridukeneye numutoz umenyereye champion zikomeye so rero ndumva ntakaza azatang umusaruro ihagije kuberak na equipe irimo kwiyubaka buhagije

Manzi janes yanditse ku itariki ya: 10-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka