Djihad Bizimana yanze kongera amasezerano na Rayon Sports, ngo yaba ategereje Haruna Niyonzima

Umukinnyi wa Rayon Sports usanzwe ukina mu kibuga hagati ariwe Djihad Bizimana ngo yaba amaze icyumweru yaranze kongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports aho bivugwa ko ibyo yasabaga ikipe ya Rayon Sports ngo yongere amasezerano yaba yari yabyemerewe.

Uyu mukinnyi wageze mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2013 ,akaba yari yarasinye imyaka ibiri yagomba kurangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2014-2015,aho yagombaga kurangizanya n’imikino y’igikombe cy’amahoro.

Djihad Bziimana mbere y’uko imikino y’igikombe cy’amahoro irangira,yakomeje kuvuga ko ibiganiro na Rayon Sports biri hafi kurangira,ndetse akaba yumva ko nka 80% azaba umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports mu mwaka w’imikino utaha.

Mu mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro yahembwe nk'umukinnyi mwiza (Man of the match)
Mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro yahembwe nk’umukinnyi mwiza (Man of the match)

Amakuru atugeraho aremeza ko uyu mukinnyi Djihad Bizimana yari yemerewe guhabwa andi masezerano y’imyaka ibiri kuri milioni 6 z’amanyarwanda nk’uko yayasabaga,gusa nyuma ngo yaje kubabwira ko ategereje ko Haruna Niyonzima (Nyirarume) aza kumurebera uko ayo masezerano ameze kugira ngo abe yayasinya.

Nyuma y’aho ngo ikipe ya Rayon Sports yakomeje kumuhamagara ngo aze asinye akababwira ko hari izindi gahunda zamutunguye yagiyemo,kugeza aho kuri uyu wa gatanu ubwo twandikaga iyi nkuru yari ataremera gusinya ayo masezerano,ahubwo ngo yatumaga bamwe mu bantu be ba hafi ngo babwire Rayon Sports ko akeneye Milioni umunani n’umushara w’ibihumbi 500 ku kwezi.

Mu buzima busanzwe Djiahad akunda kugisha inama
Mu buzima busanzwe Djiahad akunda kugisha inama

Andi makuru kandi aravuga ko uyu mukinnyi yaba ashakishwa n’ikipe ya APR Fc yamaze gutakaza umukinnyi wayo Mugiraneza Jean Baptiste werekeje mu ikipe ya Azam Fc,n’ubwo kandi mu minsi ishize ubwo yaganiraga na Kigali Today,yadutangarije ko na Police Fc bigeze kugirana ibiganiro ngo abe yayerekezamo.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Naze Yigaragaze Maze Amakipe Yo Hanze Amurwanire

Norbert yanditse ku itariki ya: 12-07-2015  →  Musubize

Ikaze iwacu turamwakira ntakavuyo muri APR

Byamukama sam yanditse ku itariki ya: 11-07-2015  →  Musubize

amakuru aravugako yageze muri Apr fc ahubwo namubwira ngo ikaze iwabo wibikombe.

Madona innocent yanditse ku itariki ya: 11-07-2015  →  Musubize

ariko itangazamakuru ryacu we!!!!
ubwo se kuvuga akunda kugisha inama, mugashyiraho iyo foto bisobanuye iki?!

kiko yanditse ku itariki ya: 10-07-2015  →  Musubize

Sinzi icyo twasobanura djahad agiye gusa niba dukunda ikipe abayobozi bakunda ikipe .bakame faustin,djahad tubagumane kdi twazareba cani dubarinyuma kbsa

Kalisa Jules yanditse ku itariki ya: 10-07-2015  →  Musubize

Umukinnyi nakwereka kakunze ikipe uzamukorere ibishoboka byose.ariko nazana amananiza uzamureke.gusa rayon afashe abakinnyi yarifite ikongeramo amaraso mashya 3 yamazina afatika twagarura ibyishimo. Bakame,foustin,djahad ,Rukundo,bayobora ikipe neza

Kalisa Jules yanditse ku itariki ya: 10-07-2015  →  Musubize

turabenera

christian yanditse ku itariki ya: 10-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka