Djamar ntazakina umukino wo kwishyura wa APR FC na Liga Muculmana

Nyuma yo kugirira imvune mu mukino ikipe ya APR FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego bine ku busa, Umukinnyi Mwiseneza Djamar ntazagaragara mu mukino wo kwishyura n’ikipe ya Liga Muculmana de Maputo ku wa gatandatu tariki ya 28/02/2015.

Ikipe ya APR FC ikomeje imyitozo ikomeye mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura uzayihuza na Liga Muculmana de Maputo yamaze kugera i Kigali ku wa gatatu tariki ya 25/02/2015.

Iyi kipe iyobowe n’umutoza Mashami Vincent iri gukorera imyitozo ku kibuga cya FERWAFA ndetse no kuri Stade Amahoro ahazabera uyu umukino.

Abakinnyi ba APR FC mu myitozo i Remera.
Abakinnyi ba APR FC mu myitozo i Remera.

Nyuma y’imyitozo yo ku wa kane tariki ya 26/02/2015, Umutoza Mashami yatangaje ko afite icyizere n’ubwo umukinnyi we Mwiseneza Djamar atazagaragara muri uyu mukino kubera ikibazo cy’imvune kandi ari umwe mu bari bitwaye neza mu mukino ubanza ubwo yajyagamo asimbuye.

Yagize ati “Imyitozo imeze neza, abakinnyi bose bameze neza usibye Djamar ufite ikibazo cy’imvune ariko ntibizatubuza kwitwara neza, dufite akazi ko kugarira no gutsinda, no kuba twaratsinze Rayon Sports byatwongereye ingufu”.

Mashami avuga ko bafite icyizere cyo kwitwara neza n'ubwo Djamar atazakina umukino wo kwishyura.
Mashami avuga ko bafite icyizere cyo kwitwara neza n’ubwo Djamar atazakina umukino wo kwishyura.

Mashami yasabye abafana b’andi makipe yo mu Rwanda ko bazaza kubaba hafi kuko azaba ari umukino mpuzamahanga kandi kuwutsinda akaba ari intsinzi y’igihugu cyose.

“Ndasaba by’umwihariko abafana ba APR FC gukomeza kutuba hafi, ngasaba n’abafana b’andi makipe nka Kiyovu Sports, Rayon Sports ndetse n’andi makipe yose ndetse n’abandi ba Sportifs muri rusange kutuba inyuma,” Mashami.

Uyu mukino w’ikipe ya APR FC uri mu rwego rw’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Orange CAF Champions League), ukaba uteganijwe ku wa gatandatu tariki ya 28 kuri Stade Amahoro, ku isaha ya Saa cyenda n’igice (15h30).

APR FC mu myitozo:

Inkweto ni nshashya mu myitozo.
Inkweto ni nshashya mu myitozo.
Umutoza Dusan ufatanya na Mashami.
Umutoza Dusan ufatanya na Mashami.
Aha bakoraga imyitozo y'imbaraga.
Aha bakoraga imyitozo y’imbaraga.
Umunyezamu Kwizera mu myitozo.
Umunyezamu Kwizera mu myitozo.
Umunyezamu Kimenyi ari kwitoza.
Umunyezamu Kimenyi ari kwitoza.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Turinyuma Ya Makipe Yacu Ngaba Nyarwanda

DANIEL yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

ikipe ya apr fc ndayizeye itsinzi niya iyacu

pacifique yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

apr ndayizeye kusa ndayikunda cyaneee!!

pacifique yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Congl Apr komeza utsinde tukuri inyuma twese uko tungana

mudakikwa yanditse ku itariki ya: 26-02-2015  →  Musubize

kwizera nanjyendamwizeye

callixte yanditse ku itariki ya: 26-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka