Darfur na Kordofan zizakira CECAFA ngo zifite umutekano

Umunyamabanga uhoraho w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rihuza Ibihugu by’Afurika yo Hagati n’iy’Iburasizuba (CECAFA), Nicolas Musonye, atangaza ko Darfur na Kordofan y’Amajyepfo ko hari umutekano ku buryo bazakira CECAFA ya 2013 nta kibazo.

Ibi Musonye yabitangaje nyuma y’uko abantu bagaragaje impungenge ko Darfur na Kordofan zashegeshwe n’intambara kuva mu mwaka wa 2003 zidafite umutekano uhagije wo kwakira irushunwa rikomeye rya CECAFA.

Musonyi ashimangira ko izo mpungenge abantu bafite zifite ishingiro kandi ko nawe ari ko byari bimeze mbere yo kujya yo. Arema abantu agatima ko Darfur na Kordofan hari umutekano n’amahoro.

Agira ati: “Nzi neza ko abantu bafite impungenge z’ahantu habiri twahisemo ko hazakira irushanwa ry’uyu mwaka. Nagiye i Darfur na Kordofan, kandi ndashaka kwizeza abantu ko twavuganye n’ibihugu bizakira iryo rushanwa batwizeza ko hazaba hari umutekano usesuye ko abantu badakwiye kugira impungenge”.

Yongeraho ko yavuganye n’umuyobozi w’Intara ya Korodofan n’abashinzwe umutekano bamubwira ko umutekano uhari kandi ibintu byose byasubiye mu buryo.

Umunyamabanga wa CECAFA yasuye sitade ebyiri zizakira iryo rushanwa ashima urwego rwiza zirimo.

Biteganyijwe ko irushanwa ryo guhatanira igikombe cya CECAFA rizatangira tariki 15/06/2013 rikitabirwa n’amakipe 12 yabaye aya mbere muri shampiyona z’ibihugu byazo: Rwanda, Soudan, Uganda, Burundi, Djibouti, Somalia, Sudani y’Amajyepfo, Ethiopiya na Rwanda.

Ikipe ya St. Loi Luppo yo mu gihugu cya Kongo-Kinshasa izitabira iryo rushanwa nk’umushyitsi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka