Cyari cyo gihe - Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports ku mpinduka zakozwe

Kuri uyu wa Gatatu,tariki 27 Nzeri 2023 ubuyobozi bw’Umuryango wa Kiyovu Sports bwavuze ko impinduka zo gukura ikipe muri Kompanyi ya Kiyovu Sports aricyo gihe kuko hari harageragejwe izindi nzira nyinshi zanze.

Ibi Ndorimana Francois Regis”General” yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyaje gikurikira impinduka zakozwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe bugakurwa muri Kompanyi iyobowe na Mvukiyehe Juvénal bukagarurwa mu muryango wa Kiyovu Sports aho yavuze ko cyari igihe gikwiriye.

Yagize ati”Cyari cyo gihe, nicyo gihe cyari kigeze ubwo haba harageragejwe inzira zose zishoboka ariko igihe cyari iki. Icyemezo cyafashwe na Komite Nyobozi kuko hari ibyo yizeho ibona ko ari ngombwa ko kigombwa gufatwa bidatinze.”

Ndorimana Francois Regis”General” yakomeje avuga ko izi mpinduka nta ngaruka zizagira ku ikipe kuko na Kompanyi ubwayo yashinzwe n’umuryango.

Ati”Kompanyi ni iy’Umuryango ,ni ibintu bibiri byuzuzanya hahindutse imicungire ariko ntacyo bitwaye kuko bishingiye ku kintu kimwe,kompanyi yashinzwe n’Umuryango kandi n’ikipe ni iyawo numva ntacyo byakwangiriza.”

Ibindi bibazo byo kwibazwa kuri izi mpinduka:

Kubera iki hatahinduwe ubuyobozi bwa kompanyi ngo ikipe abe ariho iguma?
Kuri iki kibazo Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports Ndorimana Francois Regis yavuze ko imicungire y’ikipe babonaga idashimishije.

Ati”Twabonye imicungire kompanyi iri gukora ku ikipe idashimishije tuyizana mu muryango.”

Ndorimana Francois Regis abajijwe ku mubano we na Mvukiyehe Juvénal (wari ushinzwe ubuzima bw’ikipe umunsi ku munsi ari wabyambuwe) bavuzwe kenshi ko batumvikana yavuze ko nta kibazo bafitanye nkuko byari banagaragariye mu mashusho yabanjirije izi mpinduka bari hamwe.

Yagize ati”Nta kintu mfa na Mvukiyehe Juvénal,kuba mwarabonye amashusho twagaragazaga ko nta kibazo dufitanye kandi koko ntacyo,nta nicyo twagirana ngo nuko ikipe yavuye muri Kompanyi aracyari umuyobozi wayo(Kompanyi) ariko Inteko rusange niyo izabifataho umwanzuro gusa nta kibazo dufitanye.”

Bite by’ideni rya miliyoni 153,694,006 ryagaragajwe ko Kiyovu Sports irimo hoteli imwe bagiye bakorana?

Ndorimana Francois Regis yavuze ko bafite umunyamategeko uri kubikurikirana kuko bari basanzwe bakizi.

Ati”Kiyovu Sports ifite umunyamategeko uri kubikurikirana neza umunsi ku wundi,ibyo biri mu nziza kuko ikibazo twari tukizi. Bizakurikiranwa bijye ahagaragara.”

Amwe makosa yashinjwe Kiyovu Sports Company Ltd iyobowe na Mvukiyehe Juvénal harimo kuba harasheshwe amasezerano ya bamwe mu bakinnyi binyuranyije n’amategeko bigatuma umuryango ariwo wishyura amafaranga angana na milyoni 80,900,000 ikipe yaciwe.

Ibindi byarebweho muri iyi nama harimo kandi kuba kugeza ubu iyi kompanyi nta bushobozi igifite bwo gucunga ubuzima bwa buri munsi bw’abakozi b’ikipe nkuko nayo yabigaragaje binatuma kugeza ubu abakozi baberewemo ibirarane byanatumye kuwa Mbere w’iki cyumweru hadakorwa imyitozo.

Imyanzuro yose yafashwe na Komite Nyobozi izemerezwa mu Nteko Rusange iri gutegurwa vuba kuko arirwo rwego rukukuru rw’ikipe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka