Christiano Ronaldo yesheje agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri Champion’s League

Ubwo Real Madrid yatsindaga Bayern Munich ibitego 4-0 mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Mata 2014 byatumye Christiano Ronaldo yesa agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri Champion’s League mu mwaka umwe.

Uko uyu mukino wagenze n’uko benshi bawubonye siko bari bawiteze, kuko Bayern Munich yari isanzwe izwi nk’ikipe ikomeye ku mugabane w’i Burayi, yagaragaje umukino uri ku rwego rwo hasi cyane bituma itsindwa bitego 3 byose mu gice cya mbere, imbere y’abafana bayo kuri Stade Allianz Arena.

Ibi bitego byihuse mu gice cya mbere kandi byakurikiranye cyane, byacecekesheje abafana ba Bayern Munich n’umutoza wayo Guadiola. Ibi bitego byatsinzwe na Sergio Ramos watsinze ibitego 2 bibanza byiza n’umutwe, ibisigaye bitsindwa na Christiano Ronaldo.

Gutsinda ibitego 2 muri uyu mukino, byashimishije Christiano Ronaldo, byatumye akuraho agahigo kari gafitwe na Lionel Messi ko gutsinda ibitego byinshi mu mwaka umwe wa Champion’s League, aho yahise agira ibitego 16 muri uyu mwaka, mu gihe Messi yigeze gutsinda 14.

Christiano Ronaldo yashimishijwe n'ibitego 2 yatsinze, anakomeza kwiyerekana nk'umukinnyi ukomeye cyane ku isi.
Christiano Ronaldo yashimishijwe n’ibitego 2 yatsinze, anakomeza kwiyerekana nk’umukinnyi ukomeye cyane ku isi.

Ku bitego 5-0 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura, ikipe ya Real Madrid yasezereye Bayern Munich muri ½ mu buryo bworoshye cyane kandi irushijwe bigaragara, bibabaza cyane abafana bayo batangiye kwisohokera muri Stade hakiri kare, umupira utararangira.

Real Madrid, nk’ikipe yagaragaje ko ifite ubusatirizi, impande no hagati hatyaye, ndetse n’abakinnyi bayo b’inyuma nka ba Pepe bakitwara neza, kuri ubu itegereje iza kurokoka hagati ya Atletico Madrid na Chelsea, biri bwisobanure kuri uyu wa 30 Mata 2014,ku isaha ya saa 20h45 zo mu Rwanda.

Umukino wa nyuma hagati ya Real Madrid n’iza kurokoko uzaba taliki ya 11 Gicurasi 2014, I Lisbone muri Portugal aho Christiano Ronaldo azaba yishimiye gukinira mu gihugu akomokamo yiyereka abakunzi be b’iwabo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka