Chelsea yatsinze Arsenal, Tottenham itsinda Manchester United nyuma y’imyaka 23

Ku munsi wa 6 wa shampiyona mu Bwongereza (tariki 29/09/2012), Chelsea yatunguye Arsenal iyisanze iwayo Emirates stadium iyihatsindira ibitego 2-1 ituma Arsenal itakaza ubudahangarwa bwo kudatsndwa (Unbeaten record) yari yaratangiranye shampiyona.

Muri uwo mukino warebwe n’abantu basaga gato ibihumbi 60, Fernando Torres niwe wafunguye amazamu ku munota wa 20, ubwo yateranaga umupira myugariro wa Arsenal Laurent Koscielny mu rubuga rw’amahina.

Arsenal yakinaga umupira mwiza yaje kucyishyura bidatinze ku munota wa 42 gitsinzwe na Gervinho.

Amakipe yombi avuye kuruhuka, Chelsea yaje kubona igitego ku munota wa 52 gitsinzwe na Juan Mata kuri ‘Coup franc’.

Nubwo Arsenal yakomeje gushakisha uko yakwishyura icyo gitego ndetse ikanasimbuza abakinnyi, nta mpinduka zabaye , umukino urangira ari ibitego 2 bya Chelsea kuri 1 cya Arsenal.

Torres na Terry bishimira igitego batsinze Arsenal.
Torres na Terry bishimira igitego batsinze Arsenal.

Nyuma yo gutsindwa kwa Arsenal, mukeba wayo Manchester United nayo ntabwo yorohewe, kuko Tottenham Hotspurs yayisanze ku kibuga cyayo Old Trafford maze iyihatsindira ibitego 3-2.

Iyi ntsinzi Tottenham yagize kuri Manchester United, yabonetse nyuma y’imyaka 23 iyo kipe itabasha kubona amanota atatu imbere y’ikipe ya Sir Alex Ferguson.

Tottenham yatangiye umukino igaragaza ko ishaka guhindura amateka niyo yabonye igitego mbere, hakiri kare ku munota wa gatatu gusa gitsinzwe na Jan Vertonghen.
Manchester United yakomeje kugaragaza intege nkeya muri ba myugariro bayo biza gutuma Gareth Bale abatsinda igitego cya kabiri ku munota wa 32.

Amakipe avuye kuruhuka habonetse ibitego bitatu mu minota itatu gusa. Ku munota wa 51 Luiz Nani yatsinze igitego cya mbere cya Manchester United, ku munota wa 52 Clint Dempsey atsinda igitego cya gatatu cya Tottenham, mbere gato y’uko Shinji Kagawa atsinda igitego cya kabiri cya Manchester United ku munota wa 53.

Igice cya kabiri cy’umukino cya kabiri cyihariwe na Manchester United naho Tottenham igaragaza umunaniro no kugarira izamu cyane.

Abakinnyi bakinnye umukino wa Arsenal na Chelsea:

Arsenal: Mannone; Jenkinson, Koscielny, Vermaelen, Gibbs; Diaby (Oxlade Chamberlain 17) Arteta, Ramsey (Walcott 66); Cazorla, Gervinho, Podolski (Giroud 66).

Chelsea: Cech; Ivanovic, Luiz (Cahill 80), Terry, Cole; Ramires, Mikel; Hazard, Oscar (Moses 72) Mata (Bertrand 84); Torres.

Umutoza Andre Villas Boas yishimira igitego.
Umutoza Andre Villas Boas yishimira igitego.

Abakinnyi bakinnye umukino wa Manchester United na Tottenham:

Man U: Lindegaard; Rafael, Ferdinand wasimbuwe na Hernandez ku munota wa 92, Evans, Evra; Carrick, Scholes; Nani, Kagawa wasibuwe na Welbeck ku munota wa 79min, Giggs wasimbuwe na Rooney ku munota wa 46min,Van Persie.

Tottenham: Friedel; Walker, Gallas, Caulker, Vertonghen; Sandro, Dembele wasimbuwe na Huddlestone ku munota wa 83, Lennon, Dempsey wasimbuwe na Sigurdsson ku munota wa 69, Bale na Defoe wasimbuwe na Dawson ku munota wa 92.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu gitondo mu masaa moya habaye accisent aho imodoka ya coaster yagonganga umunto agahita apfa. mwabitubwira iki?

uwihanganye Patrick yanditse ku itariki ya: 1-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka