#CHAN2020: Sugira Ernest yijeje Abanyarwanda kugera ku mukino wa nyuma

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’Igihugu Amavubi, Sugira Ernest, yijeje Abanyarwanda ko ikipe y’igihugu Amavubi izakora ibishoboka byose kugira ngo itware igikombe cya CHAN byakwanga bakagera ku mukino wa nyuma.

Sugira Ernest ni umwe muri ba rutahizamu bakunze kubonera ibitego Amavubi
Sugira Ernest ni umwe muri ba rutahizamu bakunze kubonera ibitego Amavubi

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gutsinda igitego cya Gatatu mu mukino u Rwanda rwasezereyemo Togo , Sugira yijeje Abanyarwanda kugera ku mukino wa nyuma. Yagize ati "Abanyarwanda nabizeza ko tuzagera kure hashoboka bivuze gutwara igikombe byakwanga tukagera ku mukino wa nyuma."

Sugira Ernest yakomeje avuga ko yishimira kuba atsinda ibitego bitanga itike ku ikipe Amavubi kandi bikamutera ishema.

Igitego Sugira Ernest yatsinze ku munota wa 65 ubwo Amavubi yakinaga na Togo cyabaye icya 12 atsinze mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse kikaba n’igitego cya kabiri gitanze itike ku kindi cyiciro.

Mu mwaka wa 2019 igitego cya Sugira Ernest cyahesheje u Rwanda itike yo gukina CHAN 2020 rusezereye Ethiopia.

Igitego yatsinze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021 cyasezereye ikipe y’igihugu ya Togo, u Rwanda rugera mu mikino ya 1/4 mu irushanwa rya CHAN 2020 rihuza abakina imbere mu bihugu byabo.

Inkuru zijyanye na: CHAN2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tugomba kuzagitwara

Uwimana benoit yanditse ku itariki ya: 27-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka