CHAN: Nigeria na Tuniziya zigabanye amanota

Ikipe y’igihugu ya Nigeria n’iya Tuniziya zinaniwe kwisobanura mu mukino wa kabiri w’itsinda rya gatatu mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya kabiri rikinira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo,Nigeria na Tuniziya nizo zakinnye umukino wa mbere,umukino watangiye ku I Saa cyenda z’amanywa imbere y’abafana benshi.

Abafana nk'ibisanzwe bari benshi
Abafana nk’ibisanzwe bari benshi

Nigeria niyo yatangiye isatira cyane ikipe ya Tuniziya,gusa guhera ku munota wa 10 w’umukino,amakipe yombi yatangiye gusatirana yose,ndetse Ahmed Akaichi ukinira ikipe ya Tuniziya yaje gutsinda igitego n’umutwe ku mutego wa 42,ariko umusifuzi aza kucyanga.

Aha Tunisia yari ibonye igitego ...
Aha Tunisia yari ibonye igitego ...

Ikipe ya Nigeria niyo yafunguye amazamu ku munota wa 52,aho Chikatara watsinze ibitego 3 mu mukino ubanza yaje guhabwa umupira mwiza na J.Okoro Moses,maze ateruka umupira neza mu izamu kiba kibaye kimwe ku busa bwa Tunisia.

Nigeria yishimira igitego cya mbere
Nigeria yishimira igitego cya mbere
Umusifuzi wo ku ruhande aza kucyanga,abakinnyi bamwuzuraho ...
Umusifuzi wo ku ruhande aza kucyanga,abakinnyi bamwuzuraho ...
Abakiinyi ba Tunisia bakunze kugira imvune za hato na hato
Abakiinyi ba Tunisia bakunze kugira imvune za hato na hato
Nigeria yasatiraga cyane mu gice cya kabiri
Nigeria yasatiraga cyane mu gice cya kabiri

Ku munota wa 70 w’umukino,nibwo ikipe ya Tuniziya yaje gutsinda igitego cyo kwishyura, aza guhita anuzuza ibitego 3 muri aya marushanwa,aho yari yatsinze ibindi 2 ku mukino banganijemo na Guinea 2-2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka