#CECAFU18: U Rwanda rutsinze Somalia mu mukino wa mbere

Kuri uyu wa Gatandatu, Ikipe yu Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yatsinze ikipe ya Somalia 1-0 mu mukino wabo wa mbere w’irushanwa rya CECAFA iri kubera muri Kenya.

Amavubi y'abatarengeje imyaka 18 yatangiye irushanwa rya CECAFA itsinda Somalia 1-0
Amavubi y’abatarengeje imyaka 18 yatangiye irushanwa rya CECAFA itsinda Somalia 1-0

Ni umukino u Rwanda rwatangiye neza rutanga Somalia kwinjira mu mukino muri rusange. Nubwo bakinaga neza ariko ku munota wa 38 umunyezanu w’Amavubi Byiringiro Eric yafatiye umupira inyuma y’ikibuga cye, maze ahita ahabwa ikarita itukura maze asohoka mu kibuga.

Kubona ikarita itukura kwa Byiringiro Eric byatumye umutoza akuramo umukinnyi w’imbere Tinyimana Elisa ashyiramo umunyezamu Ruhamyankiko Yvan maze bakina iminota hafi 60 ari abakinnyi 10, aho igice cya mbere cyanarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Somalia yatsinzwe n'Amavubi mu mukino wa mbere
Somalia yatsinzwe n’Amavubi mu mukino wa mbere

Mu gice cya kabiri abakinnyi b’Amavubi batangiye neza cyane maze ku munota wa 50 w’umukino Sultan Bobo Sibomana abonera u Rwanda igitego rukumbi cyatumye rubona amanota atatu yarwo ya mbere mu itsinda ruhuriyemo na Kenya ruzanakurizaho, Sudan na Somalia batsinze.

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga tariki 28 Ugushyingo 2023 rukina na Kenya yakiriye iri rushanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka