#CECAFAU18: U Rwanda rurahura na Tanzania bahatanira umwanya wa gatatu

Nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’Igihugu y’ingimbi ya Uganda igitego 1-0, u Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatanu rucakirana n’ikipe y’igihugu y’ingimbi ya Tanzania mu guhatanira umwanya wa gatatu mu irushanwa rya CECAFA U18 CHALLENGE CUP 2023.

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yatsinzwe na Uganda igitego 1-0
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Uganda igitego 1-0

Urugendo rw’amakipe y’ingimbi y’ibihugu umunani biturutse mu Karere k’Iburasirazuba mu irushanwa rya CECAFA U18 CHALLENGE CUP 2023 rirashyirwaho akadomo kuri uyu wa gatanu mu gihugu cya Kenya aho iri rushanwa ryari rimaze iminsi ribera mu mijyi ya Kisumu na Kakamega.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itarabonye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’Igihugu ya Uganda 1-0, iragaruka ihatanira umwanya wa gatatu aho izahura n’ikipe y’igihugu ya Tanzania na yo itarabonye amahirwe yo kwerekeza ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsindirwa muri 1/2 na Kenya kuri penalite 4-3.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 18, Kayiranga Baptista, avuga ko bagomba gukosora amakosa yatumye basezererwa muri ½ ubwo batsindwaga na Uganda ndetse bakanategura umukino bagendeye ku ikipe bazahura na yo.

U Rwanda rwari mu itsinda rya mbere muri iri rushanwa hamwe na Kenya yanakiriye iri rushanwa, Somalia ndetse na Sudani.

Kugeza ubu mu mikino ine u Rwanda rwakinnye muri iri rushanwa, rwatsinzemo imikino ibiri rukaba nanone rumaze gutsindwa indi mikino ibiri harimo n’uwo muri 1/2.

Umukino w’u Rwanda na Tanzania uzakinwa ku isaha ya saa yine z’igitondo ku isaha y’i Kigali kuri stade ya Jomo Kenyatta Stadium mu mujyi wa Kisumu, mu gihe umukino wa nyuma uzahuza ikipe y’igihugu ya Kenya ndetse na Uganda wo uri ku isaha ya saa saba n’igice (1:30pm) ku isaha ya Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka