#CECAFAU18: Amavubi atsinzwe na Uganda muri ½ (Amafoto)

Mu irushanwa rya CECAFA y’abatarengeje imyaka 18 iri kubera muri Kenya, u Rwanda rwatsinzwe na Uganda igitego 1-0 muri 1/2 cy’irangiza

Ku i Saa ine za mu gitondo ku masaha yo mu Rwanda, ni bwo hari hatangiye umukino wa 1/2 cy’irangiza, umukino wahuzaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse na Uganda.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda AAAmavubi y'abatarengeje imyaka 18
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda AAAmavubi y’abatarengeje imyaka 18
Uganda y'abatarengeje imyaka 18
Uganda y’abatarengeje imyaka 18

Ni umukino watangiye ikipe ya Uganda isatira cyane u Rwanda, ndetse no mu gice cya mbere ihusha uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo igitego, ariko umunyezamu w’u Rwanda Ruhamyankiko Yvan agakomeza kurokora Amavubi aho yakuyemo imipira myinshi ya Uganda.

Umunyezamu w'Amavubi Ruhamyankiko Yvan
Umunyezamu w’Amavubi Ruhamyankiko Yvan

Ikipe ya Uganda yari ifite abakinnyi bitwaye neza barimo Trevis Mutyaba wabaye umukinnyi mwiza muri CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 yabereye i Rubavu muri 2020, basoje igice cya mbere batarabona aho bamenera ngo batsinde Amavubi n’ubwo bayarushaga.

Amavubi U18 yatsinzwe na Uganda igitego 1-0
Amavubi U18 yatsinzwe na Uganda igitego 1-0

Mu gice cya kabiri cy’umukino umutoza Kayiranga Baptiste yakoze impinduka aho yakuyemo Iradukunda Pascal ukinira Rayon Sports, yinjizamo Irakoze Jean Paul.

Kapiteni w'u Rwanda Hoziyana Kennedy
Kapiteni w’u Rwanda Hoziyana Kennedy

Ku munota wa 56 w’umukino Uganda yatsinze igitego ku mupira watewe umunyezamu w’Amavubi awukuramo, ariko Abubakar Mayanja wagaragaraga nk’uwaraririye aza guhita awushyira mu izamu.

Ku munota wa 76 w’umukino umutoza Kayiranga Baptista yongeye gukora impinduka akuramo Tinyimana Elisa, hinjiramo Ntwali Muhadjiruna, no ku munota wa 85 akuramo Byiringiro Bonon wasimbuwe na Shami Chris.

Umukino waje kurangira ari cya gitego 1-0, Uganda ihita ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma (Final), mu gihe u Rwanda rugomba kuzahatanira umwanya wa gatatu n’itsindwa hagati ya Kenya na Tanzania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka