#CECAFA-U18: Twiteguye guhangana na Uganda - Umutoza Kayiranga

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 (Amavubi U18), isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n’ikipe y’igihugu ya Uganda mu mukino wa ½ cya CECAFA U18 CHALLENGE CUP 2023 ikomeje kubera muri Kenya.

u Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa kabiri rucakirana na Uganda
u Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa kabiri rucakirana na Uganda

Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa kabiri ku isaha ya saa sita z’amanywa 12:00 mu mujyi wa Nairobi ho muri Kenya bikazaba ari ku isaha ya saa 11:00 za Kigali.

Mu kiganiro yatanze nyuma y’imyitozo ya nyuma, umutoza w’ikipe y’igihugu Kayiranga Baptista yavuze ko biteguye neza ikipe ya Uganda ndetse ko babonye n’umwanya wo kureba uko ikina.

“kujyeza kuri iyi saha dusoje imyitozo ya nyuma, ubu gahunda ni umukino w’ejo n’ikipe y’igihugu ya Uganda, yego ni ikipe ikomeye, ifite imbaraga yewe inafite uburyo bw’imikinire bwihariye ariko natwe icyo dusabwa ni ukuba hamwe ntitwinjire mu mukino turi hasi kugirango tubashe kujyenzura umukino wabo. Rero turiteguye ndaguma nganirize abakinnyi kandi mfite icyizere kuko abakinnyi nibanyumva neza ntabwo bazapfa kudutwara uriya mwanya”.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabonye tike ya ½ nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Sudani ibitego 3-0 byahise bituma u Rwanda rusoza ruri ku mwanya wa 2 mu itsinda rya mbere n’amanota 6 nyuma ya Kenya yasoje iri ku mwanya wa mbere n’amanota 9.

U Rwanda rugomba guhura n’uwabaye uwa mbere mu itsinda rya 2 ari yo kipe y’igihugu ya Uganda.

U Rwanda rwari rwasoje ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya mbere.
U Rwanda rwari rwasoje ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya mbere.

U Rwanda rwari mu itsinda rya mbere hamwe na Kenya yakiriye iri rushanwa, Somalia ndetse na Sudani.

Iyi mikino yose ya ½ izakinirwa muri Kenya kuri stade mpuzamahanga yitiriwe JOMO KENYATA (JOMO KENYATA stadium) saa 15:00 za Nairobi ikipe y’igihugu ya Kenya izisobanura n’ikipe y’igihugu ya Tanzaniya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka