CECAFA : u Rwanda rwashyizwe mu itsinda rimwe na Tanzania

Muri tombola yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa gatatu, u Rwanda rwashyizwe mu itsinda rimwe na Tanzania mu mikino yo guhatanira igikombe cya CECAFA izatangira tariki 25 ugushyingo kugeza 10 ukuboza uyu mwaka.

Aya makipe agiye kongera guhura nyuma y’umwaka umwe ubwo Tanzania yasezereraga u Rwanda muri ¼ cy’irangiza itsinze igitego kimwe ku busa, ndetse ikanatwara igikombe cyari cyakiniwe muri icyo gihugu. Muri itsinda kandi harimo Ethiopia na Djibouti.

Mu itsinda rya kabiri harimo Uganda yegukanye umwanya wa gatatu mu irushwanwa riheruka, hamwe na Burundi, Zanzibar na Somalia. Mu itsinda rya gatatu harimo Sudan, Kenya, Eritrea na Malawi izitabira irushwanwa nk’umushyitsi kuko itabarizwa mu karere ka CECAFA.

Nyuma yo kubona uko tombola yagenze, umutoza w’ikipe y’u Rwanda Milutin Micho unamenyereye umupira wo muri aka karere yatangaje ko anejejwe n’amakipe u Rwanda rwatomboye kandi ko hazabaho guhangana gukomeye bikazatuma irushwanwa riryoha.

Yongeyeho ko agiye gukora cyane kugirango u Rwanda rurenge amatsinda bitagoranye.

Ubuyobozi bwa CECAFA buravuga ko uko amakipe azahura bizatangazwa mu mpera z’icyi cyumweru

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka