CECAFA: Rayon Sports yatahanye umwanya wa kane

Ikipe ya Rayon Sports yari ihagarariye u Rwanda mu gikombe cya CECAFA Kagame Cup cyaberaga muri Sudan, yavuye muri iryo rushanwa itabashije guhembwa, nyuma yo gutsindwa na El Merreikh igitego 1-0 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabaye ku wa mbere tariki 01/07/2013.

Rayon Sports yagiye muri iryo rushanwa ku butumire, yasezerewe muri ½ cy’irangiza itsinzwe na Vital’o y’i Burundi yaje ko kwegukana igikombe, naho El Merreikh isezerwa na APR FC yo mu Rwanda yatsindiwe ku mukino wa nyuma.

Muri iryo rushanwa ryamaze ibyumweru bibiri, Rayon Sports yaranzwe no kugira ibibazo by’abakinnyi badahagije, kuko yatangiye irushanwa ifite abakinnyi 13 kandi ikipe iba yemerewe abakinnyi 18.

Nubwo nyuma hari abandi bakinnyi basanze abandi muri Sudan irushanwa ryaramaze gutangira, iyo kipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka, yakomeje kubura bamwe mu bakinnyi b’imena bayifashije mu kwitwara neza mu Rwana, barimo Johnson Bagoole na Hategekimana Aphrodis batigeze bitabira CECAFA.

Rayon Sport ariko yagerageje kwitwara neza kuko yageze muri ¼ cy’irangiza iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda nyuma yo kunganya na Electric Sport yo muri Chad ibitego 3-3, gutsindwa na Express yo muri Uganda ibitego 2-1 ndetse ko kunyagira Ports yo muri Djibouti ibitego 4-1.

Rayon Sport yitwaye neza no muri ¼ cy’irangiza, isezerera Uganda Revenue Authority iyitsinze ibitego 3-2, ibona itike yo gukina ½ cy’irangiza, ariko ho ntiyabasha kuharenga kuko yatsinzwe na Vital’o igitego 1-0, inzozi zayo zo kwegukana igikombe cya CECAFA bwa kabiri zirangirira aho.

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu hagati y’amakipe yasezerewe muri ½ cy’irangiza, Rayon Sport yagaragazaga umunaniro, ntiyashoboye kwikura imbere ya El Merreikh yakiniraga mu rugo, kuko yatsinzwe igitego 1-0, bituma idahabwa kimwe mu bihembo biteganyirizwa amakipe atatu ya mbere.

Igikombe cya CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka cyegukanywe na Vital’o itsinze APR FC ibitego 2-0, ikaba yarahawe n’amadolari ibihumbi 30, APR FC ihabwa ibihumbi 20 naho El Merreikh ihabwa ibihumbi 10.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

amakipe yo murwanda yarangayeho gato itita kumukinnyi umwe wabatsinze haba kuruhande rwa rayon na APR FC ntibyumvikana ukuntu umukinnyi yatsinda abantu numutwe kandi umupira uza bawureba banamuzi nezako kumutwe ataraza.abatoza bakoze iki niba umutoza wa vitalo yarazi abakinnyi bagize amakipe y’u Rwanda akabazitira mugutsinda ab’u Rwanda bo bakoziki?bagombaga kumwitaho cyane byabanangombwa bakamuvuna wenda bakabona rouge ariko abasigaye bagatuza.ubundiseko babonye rouge ntagikomeye bakoze.iyoniyo yari inzira yingenzi ariko babibonye nyuma yimikino bivuzengo U Rwanda rwatsinze uganda burundi itsinda u Rwanda.bagombaga gu profita uburyo bari babonye amakipe akomeye mukarere ataraje nkiya KENYA na TANZANIA.MUZISUBIREHO MUKUMENYA UMUKINO NDETSE NABAKINNYI MUKINANA.OK!!!!!!!!

ntyezanas yanditse ku itariki ya: 4-07-2013  →  Musubize

Aba bana ntako batagize babahe umwanya kandi ntibabagaye umusaruro uzaboneka muminsi irimbere kuko n’abanyarwanda bakiri bato baraduha icyizere bravo rayon ndetse n’umutoza ntako mutagize.!!!

alias ,gatiritiri yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka