CECAFA 2012: Hashyizweho itariki ntarengwa ku bihugu bishaka kwiyandikisha

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rihuza ibihugo byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati (CECAFA) ryashyizeho itariki nterengwa ku bihugu bishaka kwiyandikisha kuzitabira imikino ya CECAFA y’ibihugu izabera muri Uganda kuva tariki 24 Ugushyingo kugeza tariki 9 Ukuboza 2012.

Kugeza ubu ibihugu umunani: Uganda, Ethiopia, Tanzania, Zanzibar, Djibouti, Somalia, Sudan y’amajyepfo n’u Rwanda ari byo byamaze kwiyandikisha kugirango bizitabire iryo rushanwa ngarukamwaka.

Umunyamabanga mukuru wa CECAFA, Nicholas Musonye, yatangaje ko CECAFA yemeje ko igihugu kizarenza tariki 08/10/2012 kitariyandikisha kizafatwa nk’ikitazitabira irushanwa.

Tombola y’uko amakipe azahura ndetse n’ingengabihe y’uko amakipe azahura bizakorwa tariki 08/11/2012 i Kampala, aho iryo rushanwa rizabera.

Nk’uko bigenda buri mwaka, hari ibihugu bitabarizwa mu karere ka CECAFA byifuza ko byazitabira iyi mikino. Ibyamaze gusaba kuzitabira CECAFA y’uyu mwaka ni Zimbabwe, Cameroon, Zambia, Cote d’Ivoire na Malawi.

Akanama kazashyirwaho n’ubuyobozo bwa CECAFA kakazanononsora ubusabe bw’ibyo bihugu maze kemezemo bibiri bizakina iryo rushanwa.

Igikombe cya CECAFA giheruka cyakiniwe muri Tanzania, maze cyegukanwa na Uganda Itsinze u Rwanda kuri penaliti nyuma y’aho amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

sinziko amakipe yo westafrica agiyemo byadusaba byinshi tutateguye ariko mbona twakungukiramo byinshi ndetse twakwifuza ko nariya y’amajya ruguru mu abarabu yaboneka tukagira umupira wigipimo gihamye bityo tukazavanamo ubuhangange nkabandi yego izibika zari amajyi da.....

rubimbura-ngabo yanditse ku itariki ya: 1-10-2012  →  Musubize

baretse ibyo bihugu byasabye nabyo bikazitabira CECAFA. Nbwo irushanwa ryahabwa agaciro kandi rikaba rikomeye. Bityo nabakinnyi bo muri aka karere bakaboneraho umwanya wo kwigaragaza.

dawid yanditse ku itariki ya: 1-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka