CAN: Umunyarwanda Kabanda arasifura umukino ufungura

Umusifuzi w’umunyarwanda Felicien Kabanda aragira uruhare rukomeye mu mukino ufungura igikombe cya Afurika, uza guhuza Afurika y’Epfo yakiriye iyo mikino na Cape Verde kuri uyu wa gatandatu tariki 19/01/2013.

Kabanda uza kuba akora akazi k’umusifuzi wo ku ruhande (assistant referee), araza kuba afatanyije ako kazi na Yeo Songuifolo w’umunya Cote d’Ivoire, aho bombi bombi baza kuba bunganira umusifuzi wo hagati witwa Haimoud Djamel ukomoka muri Algérie.

Umu umusifuzi wa kane akaza kuba ari Doue Noumandiez Desiré na we ukomoka muri Cote d’Ivoire.

Uyu mukino uza gufungura igikombe cya Afurika kiza kuba gihatanirwa ku nshuro ya 29 mu mateka yacyo, urabera kuri Soccer City Stadium i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ku masaha y’i Kigali.

Kabanda, umaze kumenyera gusifura imikino mpuzamahanga, agiye gusifura imikino y’ igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kuko n’iy’umwaka ushize yabereye muri Guinea na Gabon yarayisifuye.

Kabanda amaze kugera ku rwego ruhanitse mu gusifura umupira w’amaguru, kuko yanitabiriye gusifura amarushanwa y’ibikombe bya Afurika by’abatarengeje imyaka 20 n’abatarengeje imyaka 17 biheruka.

Yanasifuye kandi igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina mu bihugu byabo (CHAN) yabereye muri Soudan, asifura imikino nyafurika ya gisirikari yabereye muri Cameroun. Yamaze kugirirwa icyizere n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, atoranywa mu basifuzi bazasifura igikombe cy’isi cyo muri 2014 kizabera muri Bresil.

Nasifura icyo gikombe cy’isi, azaba abaye umusifuzi w’umunyarwanda wa kabiri ugeze mu rwego nk’urwo nyuma ya Ntagungira Célestin ‘Abega’, ubu uyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turabakunda ndinyagatare mukama gatete mumpenemerozanyu

MUNYANEZA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-01-2022  →  Musubize

U Rwanda rumaze guter’imbere muri byose nomuri ruhago tuzazamuka uqeke abadutega iminsi kuko IMANA irahari n’amahanga yamaze kumenya ibyacu.

GASAKE yanditse ku itariki ya: 19-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka