Iki gihembo kimaze iminsi gitegurwa n’ishyirahamwe rya ruhago ku mugabane wa Afurika uzagihabwa azamenyekana tariki 8/1/2014 mu muhango uzabera i Lagos muri Nigeria.
Abatoza b’amakipe y’igihugu naba diregiteri tekinike bayo wongeyeho n’abayobozi ba CAF ni bo bazatoranya uyu mukinnyi.
Umukinnyi wo hagati wa Manchester City, umunya Cote d’Ivoire Yaya Toure ni we ufite igihembo giheruka cy’umwaka wa 2013 mu gihe umunya Cameroon Samuel Eto’O Fils ari we umaze kucyegukana inshuro nyinshi aho yagitwaye ubugira kane.
Abakinnyi bazatoranywamo umukinnyi w’umwaka muri Afurika ni Ahmed Musa (Nigeria, CSKA Moscow), Asamoah Gyan (Ghana, Al Ain), Dame N’doye (Senegal, Lokomotiv Moscow), Emmanuel Adebayor (Togo, Tottenham), Eric Maxim Choupo-Moting (Cameroon, Schalke 04), Fakhreddine Ben Youssef (Tunisia, CS Sfaxien), Ferdjani Sassi (Tunisia, CS Sfaxien), Gervinho (Cote d’Ivoire, AS Roma), Islam Slimani (Algeria, Sporting Lisbon), Kwadwo Asamoah (Ghana, Juventus) na Mehdi Benatia (Morocco, Bayern Munich).
Hari kandi Mohamed El Neny (Egypt, Basel), Pierre-Emerick Aubameyang (Gabon, Borussia Dortmund), Raïs M’Bolhi (Algeria, Philadelphia Union), Sadio Mané (Senegal, Southampton), Seydou Kieta (Mali, As Roma), Sofiane Feghouli (Algeria, Valencia), Stephane Mbia (Cameroon, Sevilla), Thulani Serero (South Africa, Ajax), Vincent Aboubakar (Cameroon, Porto), Vincent Enyeama (Nigeria, Lille), Wilfried Bony (Cote d’Ivoire, Swansea), Yacine Brahimi (Algeria, Porto), Yannick Bolasie (DR Congo, Crystal Palace) na Yaya Toure (Cote d’Ivoire, Man City).
Jado Dukuze
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|