CAF Champions League: APR FC itsinzwe na Pyramids FC 6-1 irasezererwa

Kuri uyu wa Gatanu, Ikipe ya APR FC yatsindiwe na Pyramids FC ibitego 6-1 mu Misiri iyisezerera muri CAF Champions League 2023-2024.

APR FC isezerewe muri CAF Champions League itageze mu matsinda
APR FC isezerewe muri CAF Champions League itageze mu matsinda

Wari umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri ry’iyi mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika wabereye kuri stade yitiriwe itariki 30 Kamena mu Mujyi wa Cairo nyuma y’uwabereye mu Rwanda aho amakipe yombi yanganyije 0-0 tariki 17 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino wagoye ikipe ya APR FC kuva mu ntangiriro zawo kuko yatangiye ubwugarizi bwayo bwirwanaho aho abarimo Salomon Charles Bienvenue bagiye bakuramo imipira yaterwaga n’abakinnyi basatira ba Pyramids FC. Ubwo bwugarizi butitwaye neza kuri uyu munsi, ku munota wa 18 bwatsinzwe igitego n’Umunya-Misiri Mohamed Fathy ku ishoti rikomeye yatereye hagati ya Shaiboub Eldin na Thaddeo Lwanga ari hanze y’urubuga rw’amahina maze umunyezamu Pavelh Ndzila wasaga nk’uhagaze imbere ntiyashobora kuwukuramo.

Nyuma y’iminota itatu gusa Fitina Omborenga yahawe umupira ari mu rubuga rw’umunyezamu we, maze ashaka gucenga bamwambura umupira. Uyu mupira Pyramids FC bahise bawuhererekanya uhabwa Umunya-Maroc Walid El Karti ari inyuma y’urubuga rw’amahina maze areba uko umunyezamu ahagaze amutera ishoti rikomeye, igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Muri iki gice cya mbere APR FC yabonye uburyo bubiri bwa kufura yatewe na Fitina Omborenga maze umunyezamu Ahmed Naser Naser awukuramo ndetse n’ishoti ryatewe na Ishimwe Christian na ryo umunyezamu arikuramo.

Igice cya kabiri ntabwo cyagendekeye neza APR FC kuko yatsinzwemo ibitego bine. Mostafa Fathy ku munota wa 56 yayitsinze igitego cya gatatu, anayisubira ku munota wa 62 ku mupira yateye umunyezamu awukuramo ariko ba myugariro ntibabasha kuwukuraho, maze awusubizmo akoresheje umutwe.

Ku munota wa 68 Salomon Charles Bienvenue yakoreye ikosa Fagrie Lakay maze umusifuzi atanga penaliti ya Pyramids FC. Iyi penaliti yahawe uwitwa Ramadhan Sobhi ayitera igiti cy’izamu, umupira uragaruka ariko Umunya-Maroc Mohamed Chibi ahita asubizamo umupira uvamo igitego cya gatanu.

Ntabwo ari umukino wahiriye APR FC
Ntabwo ari umukino wahiriye APR FC

Abakinnyi barimo Mugisha Gilbert, Niyigena Clement na rutahizamu Victor Mbaoma bari babanje hanze bahawe umwanya mu minota ya nyuma y’umukino basimbuye Nshimiyimana Yunusu, Nshuti Innocent na Niyibizi Ramdhan.

Ku munota wa 82 Mostafa Fathy yatsinze igitego cye cya kane mu mukino cyari icya gatandatu ku ikipe ye ku mupira yahawe na Abdalla Mohamed na we agahita atera ishoti rikomeye. Ku munota wa 86 APR FC yabonye penaliti ku mupira wakozwe n’akaboko na Aly Gabr Mossad mu rubuga rw’amahina maze ihabwa Victor Mbaoma ayitsinda neza mu izamu ryari ririnzwe na Ahmed Naser Naser utabonye akazi kamugoye kuko ba rutahizamu ba APR FC ntako bamuhaye.

Umukino warangiye Pyramids FC itsinze ibitego 6-1 inagera mu matsinda ya CAF Champions League 2023-2024, irushanwa ikinnye ku nshuro ya mbere, mu gihe APR FC igomba kugaruka mu Rwanda igakomeza imikino ya shampiyona 2023-2024.

Abakinnyi ba Pyramids FC bishimiye kugera mu matsinda ya CAF Champions League bakinnye ku nshuro ya mbere
Abakinnyi ba Pyramids FC bishimiye kugera mu matsinda ya CAF Champions League bakinnye ku nshuro ya mbere
Mostafa Fathy yatsinze ibitego 4 muri 6-1 batsinze APR FC
Mostafa Fathy yatsinze ibitego 4 muri 6-1 batsinze APR FC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka